Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Ubwoko bw’amapuderi n’uruhu bijyana

Ubwoko bw’amapuderi n’uruhu bijyana

Yanditswe kuwa 02-12-2015 Saa 17 : 59

Ipuderi ni kimwe mu byongera ubwiza bw’umuntu ugasanga asa neza mu maso bitandukanye n’igihe aba atayisize ariko kandi binatewe tewe n’ubwoko bw’iyo yisiga ndetse n’imiterere y’uruhu rwe,dore ko habaho amapuderi yo mu macupa bisiga basuka,hakaba n’izindi zitavanwa mu gikoresho zirimo mu kuzisiga bagakoresha iponje yabugenewe.

Aya mapuderi uko ari abiri anagira ubwoko bw’uruhu biberana ugasanga uwisize ijyanye n’uruhu rwe iba imufashe neza ndetse ikanamutindaho.

Ipuderi zisukika zo mu icupa ziberana n’uruhu rw’umwimerere rutatukujwe cyangwa ngo rusigwe andi mavuta aruhindura,ibera kandi uruhu rwumutse rudafite ibinure byinshi ahubwo rwa ruhu rusa n’urwumagaye.

Ipuderi yo mu icupa bisiga basutse,iyo ari umweru cyangwa ifite ibara rya beje,ibera abantu birabura cyangwa b’imirbiri yombi.

Ipuderi kandi yo mu icupa y’irindi bara nka shokola cyangwa ikigina ibera abantu b’inzobe ariko nabo bafite ururhu rudafite ibinure.

Ubundi bwoko bw’amapuderi aba afungiye mu kimeze nk’umukebe itavamo iberana n’abantu bafite uruhu rugira ibinure kandi ikanisigwa n’abantu bafite uruhu rusigwa amavuta akesha kuko bene urwo ruhu usanga akenshi rukunda kuyaga.

Ufite imibiri yombi,akaba agira uruhu rujya ruyaga yisiga iyi puderi itava mu mukebe wayo,ikamufata kandi ikamumaraho umwanya uruta uwo indi yose yamumaraho.

Aya mapuderi yose kandi ashobora kwisigishwa iponje cyangwa agatambaro korohereye,ariko izo mu macupa zo zinisigishwa intoki gusa,kandi kugirango uwayisize agaragare neza bisaba ko umuntu yihanagura neza mu ngohe no mu bitsike.

Source ;afriquefemmes

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe