Yihimuye ku mugabo wamucaga inyuma bimukoraho

Yanditswe: 02-12-2015

Ubuhamya twahawe n’umugore utarashatse ko tuvuga izina rye bukubiyemo inama aha abagore Bamenya ko abagabo babo babaca nyuma bagafata imyanzur ya huti huti kuko we nk’umuntu wabionyuzemo azi ingaruka byamugizeho kandi ntiyifuza ko hari undi mugore byazabaho.

Yagize ati : “ Maze kubyarana n’umugabo wanjye abana batatu natangiye kumubonaho imico yerekana ko anca inyuma ntangiora kujya mbigenzura gusa ibyo nakoze nyuma yo kumenya ko umugabo wanjye anca inyuma byangizeho ingaruka mbi cyane nifuz ako nta
wundi byazagendekera nkuko byangendekeye.”

Umunsi umwe umugabo wanjye yambwiye ko afite urugendo ko azajya hanze akamarayo ibyumweru bibiri kubera impamvu z’akazi ariko nyuma nza gusanga ari umutwe yarari kuntekera ko ku kazi bamuhay konji ahubwo akaba ashaka kujya kuyiryohamo n’umukobwa ukiri muto bari bafitanye gahunda yo kujya i Burundi.

Ibyo nabivumbuye nyuma yuko mfashe imashini ye, ubwo yari amaze kugenda nyine ambeshye ko agiye mu rugendo rw’akazi, njya kuri interineti hari ibyo nashaka kureba kuri email, ndebyemo nsanga yari yibagiwe gusiga afunze email ye ngira amatsiko yo kureba muri emails ze.

Nasanze yaragiranye ibiganiro byinshi n’uwo mukobwa ndetse atari ubwa mbere bari bajyanye yewe n’ino muRwanda bahuraga kenshi gashoboka.

Nahise ngira umujinya ntekereza ukuntu umugabo yagiye kwangiza amafaranga n’ihabara, mpita mfata umwanzuro wo kumwihimuraho ku buryo nawe azagaruka agata umutwe.

Nafashe amafaranga yose twari dufite kuri konti nyakuraho ndayatorokana nigira I Bugande nari mfiteye mubyara wanjye tujya gucuruza. Ubwo natwaye umwana muto abandi ndabasiga mbabwira ko bazategereza papa wabo.

Ntabatindiye rero ubwo amafaranga najyanye ntiyamaze kabiri yarahombye umugabo nawe amakuru yansangaga I Bugande ambwira ko yacyuye wa mukobwa akajya amfataira nabi abana, umugabo nawe aba umisinzi bageze aho ku kazi baramwirukana wa mugore yashatse arigendera, inzu bayiteza cyamunara kubera ko yari yaafashe ideni muri banki.

Naje gufata umwanzuro ngaruka mu Rwanda kureba abana nsanga babaye nabi. Ubu nabonye akazi koroheje ndakora ariko njye n’abana banjye tubayho nabi ndetse n’umugabo nawe yabaye nk’umusazi aba ukwe nanjy naba ukwanje.

Nubwo umugabio wanjye ariwe wakoze amakosa yo kunca inyuma ariko ntekereza ko nanjye nakoze amakosa yo gufata umwanzuro mpubutse. Iyo mbonye ubuzima nsigaye mbamo n’abaa banjye numva binteye agahinda kuba narahubutse nakafata umwanzuro wo kubata no kwiba umugabo wanjye amafaranga ntinya ko yazayajyana mu ndaya.

Abagore mwese mubatse ndabagira inama yo kutajya muhubuka mu gufata imyanzuro igihe mwabonye abagabo banyu bari mu makosa kuko maze kubona ko ikosa ridakosorwa n’irindi.

Agasaro

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe