Peace Kinani, umwanditsi wa filime nyarwanda

Yanditswe: 02-12-2015

Peace Kinani ni umukinnyi ndetse n’umwanditsi wa filime nyarwanda. Yatangiye uwo murimo mu mwaka wa 2013. Nkuko yabitubwiye, yagize igitekerezo cyo gukina filme ubwo hategurwaga igiterane cy’abagore aho asengera maze agashaka gukora agashya ko gukora ikintu gitanga ubutumwa gitandukanye n’ibimenyerewe. Nibwo yatekereje kuba yakora ikinamico.

Yatangiye kwandika atangazwa no guhita yandika impapuro 10 zose adahagaze kandi bwari ubwa mbere abikoze. Mu by’ukuri yari agamije gukora ikinamico kuko arizo yari amenyereye gukina kuva akiri muto ariko nyuma agirwa inama yo kuyihinduramo filime nuko aba akoze filime ye yambere yise, “Umugore w’Umutima
Iyo filime yayerekanye muri Rwanda christian film festival bituma abona amahugurwa bwa mbere yo gukora za film .

Nyuma yayo mahugurwa yakoze indi filime yise “Swaga and Swing".Kuri ubu afite indi agiye gusohora yise “Assured fall” .

Ntibisanzwe rero kubona umudamu ukina Filime ari we mukinnyi w’ibanze, bikongeraho no kuba yarabitangiye akuze dore ko akenshi filime zikinwa n’abakiri bato cyane. Peace we avuga ko nta kibazo yigeze agira cyo kwitinya ahubwo akaba yari yishimiye gusohoza indoto ze dore ko yakuze abantu bamubonamo ubwo bushobozi. Ikindi cyatumye atitinya nkuko abivuga ni uko papa we yakuze amubwira ko ashoboye ko ntacyo atageraho ngo ni uko ari umukobwa.

Ubusanzwe Peace akora muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Public Health akaba ayobora programmme ya Masters yitwa FELTP. (field Epidemiology and laboratory training). Arubatse afite umwana umwe.
Nkuko abivuga inzozi ze ni ugukora ibikorwa byafasha abakobwa b ’abangavu cyane cyane kubagezaho amakuru ahindura ubuzima bwabo.

Astrida Uwera.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe