Inyama zimeze nka makaroni

Inyama zimeze nka macaroni ni inyama ziba zikase ku buryo iyo utitegerej neza utamenya ko ari inyama kuko ziba zinanutse nka macaroni. Uzi nyama zikunda kuba mu mafunguro y’abashinwa aho usanga bazirisha twa duti twabo ukagirango nazo ni makaroni.

Dore uko wategura izi nyama
Ibikoresho

  • Inyama y’iroti isasemo uduce duto duhagaze tumeze nk’udukoni
  • Ifu y’ibigori garama 110
  • Ibikombe 2 by’amavuta akomoka ku bimera
  • Karoti 3 nazo zikasemo udusate duto cyane duhagaze
  • Tungurusumu udusate 3 dusekuye
  • Igitunguru 1
  • Ibiyiko 4 bya Soy sauce
  • Vinaigre ibiyiko 2
  • Isukari ibiyiko 6
  • Amagi 4
  • Umunyu ½ cy’akayiko gato

Uko bikorwa

  1. Vanga amagi, ifu y’ibigori n’umunyu ushyiremo za nyama wakasemo duto cyane
  2. Shyushya amavuta ku ipanu nini bakunda kwita wok
  3. Shyiramo inyama zimaremo iminota 2
  4. Zikuremo uzishyir eku rupapurp rwumutsa amavuta cyangwa se uzishyire ahandi hantu hari buzemerere kumukamo amavuta
  5. Shyira karoti mu mavuta yasigaye ku ipanu nazo zimaremo iminota 2 zikuremo nazo uzumutse
  6. Gabanya amavuta yo ku ipanu usigazeho utuyiko 2 gusa
  7. Shyiramo tungurusumu n’igitunguru bimare nk’amasegonda 30 usukumeo vinaigre , isukari na soy sauce
  8. Sukamo za nyama na karoti ubivange bimareho igihe gito uhite ubikuraho
  9. Bigabure

Gracieuse Uwadata