Adele uri ku isonga mu kugurisha kopi nyinshi za albumu ni muntu ki ?

Yanditswe: 27-11-2015

Umuhanzikazi Adele Laurie Blue Adkins w’umwomgerezakazi muri iyi minsi yaciye agahigo ko kuba yaracuruje kopi za alubumu ye nshya yitwa “ 25”zigera kuri miliyoni 3 mu cyumweru kimwe gusa nyuma yo gusohora iyo alubumu . Uyu muhanzikazi ubasanzwe azwiho gukora ibikorwa bidasanzwe ndetse akaba afite umwihariko kuri we atandukaniyeho n’abandi bastars.

Wakibaza uti uyu mubyeyi w’imyaka 25 uciye agahigo mu kugurisha cyane albumu ye nshya yasohoye ku itariki 20 y’uku kwezi, agahigika abandi bahanzi bose bazwi kuri iyi isi, ni muntu ki ? :

Ubusanzwe amazina yose y’uyu muhanzikazi yitwa ; Adele Laurie Blue Adkins. Izina rye Blue rikaba rikomoka ku kuba papa we yarakundaga indirimbo z’itsinda ry’abablues, naho Adkins rikaba ari izina yahawe na mama we witwa Penny Adkins

Adele yavutse tariki ya 5 Gicuruasi , 1988 avukira mu Bwongereza mu murwa mukuru wa London mu mujyi wa Tottenham, gusa ababyeyi baje gutandukana afite imyaka itatu gusa.Akiri umwana muto azwiho kuba yarakundaga spice girls ndetse agakunda kubigana igihe iwabo habaga habaye ibirori.

Adele yakuze akunda umuziki ndetse ku ishuri rye akaba yarakundaga kuririmba akabakorera n’indirimbo. Mama we yaje kumujyana mu ishuri rya BRIT aho yize ubugeni n’ikoranabuhanga, akaba yaraharangije mu mwaka wa 2006.

Kuva ictyo gihe asoje amasomo ye yahise atangira kwinjir amu muziki neza, aza kugira amahirwe yo gukora indirimbo azishyira kuri paji ye my space ahita ahabonera inzu itunganya umziki ikanawucuruza bakorana amasezerano ariyo yitwa XL recording icyo gihe hari muri 2006 agisoza amasomo ye.

Adele yakomeje gukora indirimbo ze zigakundwa cyane harimo nka “ someone Like you’ yakunzwe cyane muri 2011 ukageza kuri ‘hallo’ ikunzwe cyane muri iyi minsi ikaba nayo yaraciye ahahigo ku kurebwa cyane ku rubuga rwa youtube aho yarebwe n’abantu basaga miliyoni 27 mu masaha 24 no kuba yarahanuwe( download) cyane n’abashaka kuyitunga.

Kuri ubu albumu ye nshya yitwa 25 iri kugurishwa cyane nyuma y’igihe gito isohowe, Nielsen Music isanzwe ikusanya imibare y’uburyo indirimbo zicuruzwa, ikaba yatangaje ko album ya Gatatu Adele yise ‘25’ yakoze amateka akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gice cy’amajyaruguru kubera uburyo yacurujwe mu buryo bwihuse kandi mu gihe gito.

Mu minsi itatu yakurikiye isohorwa ry’iyi albumu , kacurujwe kopi zayo zigera kuri miliyoni 2.3 mu minsi itatu gusa, ubu mu cyumweru kimwe imaze isohowe ikaba imaze gucururirizwa kopi zigera kuri miliyoni eshatu.

Mu buzima bwe busanzwe Adele afite umwana umwe w’umuhungu ufite imyaka itatu akaba yaramubyaranye na Simon, rwiyemezamirimo wikorera ku giti cye ariko ntabwo bigize babana nk’umugore n’umugabo.

Ikindi uyu mugore yihariyeho mu buzima bwe bwite ngo nuko atajya akund akubaho ananutse cyane nk’abandi bastars ku buryo avuga ko yafata rejime ariko agiz eikibazo cy’ubuzima naho ko kuri we uko agaragara bimushimisha atakirirwa ajya mu byo kwinanura.

Adele kandi afite umwihariko wo kuba atajya akunda kwambara imyenda imwambika ubusa nk’abandi bahanzikazi bose bari ku rwego nk’urwe. Nubwo bamwe vauga ko abiterwa no kuba abite ibiro byinshi, kuri we ngo siko abibona kuko uko waba ungana kose ushobora kwambara neza kandi ukaberwa.

Ayo ni amwe mu mateka ya Adele n’umwihariko agira mu buhanzi bwe bikaba byaramufashije kugera kuri uru rwego rwo gukuraho uduhig twari dusanzwe dufitwe n’abandi bahanzi bakomeye nka Eminem, Taylor Swift, Justin Timberlake, n’abandi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe