Ahabanza » Gutaka » Ubusitani » Uko wakora decoration nziza y’indabo nyinshi mu bukwe

Uko wakora decoration nziza y’indabo nyinshi mu bukwe

Yanditswe kuwa 28-11-2015 Saa 03 : 02

Hari uburyo bugezweho bwo gukora decoration mu bukwe,mu nzu cyangwa ahandi hateguwe abageni biyakirira ,hakoreshejwe indabo nyinshi zikoze nk’uruboho,maze zikaba zikoze kuburyo bunejeje kandi zitajagaraye ahantu hose,ahubwo zitatse mu buryo buryoheye ijisho.

JPEG - 38.6 ko

Uburyo bwa mbere n’ugukoresha indabo nyinshi zikoze nk’uruboho rukoze nka demi-cercle,zikaba zizengurutse hejuru aho abageni bicaye,hanyuma ku ruhande hakajyaho utundi turabo dukeya.

JPEG - 95 ko

Ubundi buryo nukudekoza indabo nyinshi zitondetse neza hejuru aho ibitambaro byakoreshejwe decoration bitereye,n’izindi munsi yaho gato no ku mpande hateretse indi mitako itakishijwe indabo .

JPEG - 232.1 ko

Hari kandi uburyo bwo gutakisha indabo nyinshi aho abageni bicara cyane cyane iyo hari podium,ikaba izengurukije indabo,iziteretse hasi ndetse n’izitamirije aho bicaye.

JPEG - 54.6 ko

Hari kandi aho usanga bazengurukije indabo zikoze nka demi cercle ntoya hejuru y’aho abgeni bicara,maze ku ruhande naho bakahashyira izindi ntabo,bakabikor ku mpande zose ndetse n’imbere hasi hari izindi zihateretse zitondekanye.

JPEG - 53.9 ko

Hari kandi gukoresha decoration y’indabo nyinshi aho abageni binjirira bakahakora umuryango munini utamirijwe n’indabo n’izindi zitondekanye mu mpande z’aho itapi itukura banyuraho iri hose hari indabo zitondekanye kugera aho bicara.

Ubu nibwo buryo bwo gukora decoration y’indabo nyinshi bugezweho,ku bantu bakunda gukoresha indabo nyinshi mu birori kandi ukabona bigaragara neza cyane.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe