RUBAVU ; Gahunda ya Tumurere Mu Muryango yabaye igisubizo ku bana bahoze mu bigo by’impfubyi

Yanditswe: 27-11-2015

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo gukuraho ibigo by’impfubyi,abana bose bakarererwa mu miryango,bamwe mu bana barererwaga muri ibyo bigo,kuri ubu bakaba bari mu miryango itandukanye,bavuga ko byabagiriye akamaro kanini mu bijyanye n’imibereho yabo nkuko abavuye mu kigo cy’impfubyi cya Nyundo’’Orphelinat Noel de Nyundo’’ babidutangarije,mu kiganiro kirambuye twagiranye.

Uwizeyimana Beatrice warererwaga mu kicgo cy’impfubyi cya Nyundo

Uwizeyimana Beatrice ni umwe mu bahoze barererwa muri iki kigo avuga ko kuba asigaye aba mu muryango yungutse byinshi atari kubonera mu kigo.Yagize ati ;’’ Tukiri mu kigo badukoreraga ibintu byose,kuburyo umuntu abaho yumva ubuzima ari ubwo nta kintu na kimwe nari nzi gukora,cyane cyane nk’imirimo yo mu rugo cyangwa gutekereza ubuzima bw’ejo hazaza,ariko nyuma yo kubona umuryango mbamo maze kumenyera ubuzima bwo hanze,ubu nzi gukora imirimo yose yo mu rugo,bikampa icyizere ko niyo najya mu rugo rwanjye nzabasha kurwitaho no kurukorera bitandukanye cyane na kera nkiri mu kigo.

Rugema Francine warererwaga mu kigo cy’impfubyi cya Nyundo

Ibi kandi bishimangirwa na Rugema Francine nawe warerewaga mu kigo cy’impfubyi cya Nyundo,kuri ubu akaba ari mu muryango we aho abana na nyina umubyara,nawe akaba ahamya ko kuba mu kigo ntacyo byari kuzabagezaho.

Ati ;’’kuba mu kigo cy’impfubyi byasaga no kubaremaza mu mutwe,umuntu agahora yumva ko hari abamwitayeho bamukorera byose,akumva ko we adashoboye,akitinya ndetse wanahura n’abandi ukumva ko mutari kimwe,ugasanga n’abantu bavuga ngo abana bo mu kigo ntacyo baba bashoboye,ariko nyuma yo kugera hanze twarafungutse,tumenya uko abandi bantu bashaka ubuzima kuburyo ubu tuba dushaka icyaduteza imbere kugira ngo ejo hazaza hazabe heza,ntawe duteze amaboko.’’

Aba bana bagiye bashyirwa mu miryango itandukanye yaba iyabo cyangwa abandi badafite icyo bapfana,bakomeza gukurikiranirwa hafi n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo kumenya imibereho bafite muri iyo miryango,binyuze mu nshuti z’umuryango na ba marayika murinzi bari mu tugari twose nkuko bisobanurwa na Bwana SEKAMANA Jean,umuyozi uhagarariye komisiyo y’igihugu y’abana mu karere ka Rubavu.

Sekamana Jean,umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’abana mu karere ka Rubavu

SEKAMANA Jean kandi asobanura ko muri rusange aba bana babayeho neza mu miryango barimo.Yagize ati ;’’abana bagiye mu miryango babayeho neza kuko turabakurikirana ndetse tugira na gahunda yo kubahuriza hamwe nibura buri mezi atatu,tukaganira nabo bakatubwira uko babona ubuzima bwo hanze n’uko imiryango barimo ibafata,tukabagira inama,kandi ababyeyi nabo turabaganiriza kugira ngo tumenye imyitwarire y’abo bana mu rugo kandi bose tuba tubazi neza kuko mbere yo kujya kubaha abo bana babanje guhabwa amahugurwa ahagije mu gihe kingana n’amezi 6 bigishwa ,kugira ngo bamenye neza uko bagomba kwita kuri abo bana bakabafata nkabo babyaye kandi uwo twabonaga atazabishobora nta mwana twamuhaga.’’

Anavuga kandi ko habaye ubukangurambaga n’ubu bugikomeje bwo kumvisha abantu ko ibigo by’impfubyi ataribyo bigomba kurera abana gusa,ahubwo ko ari inshingano za buri wese kandi kugeza ubu abantu bamaze kubyumva,dore ko ngo wasangaga hari ababyeyi bamwe ba bamwe bahunga inshingano zabo bakajyana abana babo mu bigo by’impfubyi bavuga ko bananiwe kubarera,bitwaje ubukene n’ibindi bibazo byo mu miryango.

Iki kigo cyizwi nka ‘’Orphelinat Noel de Nyundo ‘’ cyarererwagamo abana bagera kuri 529,kuri ubu bose bakaba bari mu miryango itandukanye kuva iyi gahunda yiswe Tumurere Mu Muryango yatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2014.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe