Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Boulettes z’inyama n’umuceri

Boulettes z’inyama n’umuceri

Yanditswe kuwa 25-11-2015 Saa 16 : 37

Ibikoresho

  • Inyama ziseye garama 400
  • Umuceri uhiye garama 300
  • Igi 1
  • Puwaro 1 igice cy’umweru gusa
  • Tangawizi ziseyey garama 15
  • Amavuta ya sesame akayiko 1
  • Amavuta ya soya akayiko 1
  • Vinaigre bita vinaigre de riz akayiko 1
  • Umunyu na poivre
  • Ifarini utuyiko 2

Uko bikorwa

  1. Kata puwaro mo duto uzivange n’inyama ziseye
  2. Vanga amavuta, vinaigre n’igi
  3. Shyushya amavuta usukemo za nyama zirimo puwaro uzikarange kugeza zihinduye ibara sukamo umuceri uvange gahoro uhite ukuraho
  4. Kora utubumbe duto usigeho rwa ruvange rw’amavuta n’igi inyuma usigeho ifarini
  5. Bishyire mu mavuta y’ifiriti( huile de friture) zishye

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe