Jocelyne, uhimba moderi z’imyenda

Yanditswe: 28-11-2014

Jocelyne ahimba moderi z’imyenda. Style ye ni “Afro European” moderi za kinyaburayi ariko akoresheje ibitambaro bya kinyafurika nk’ibitenge. Yashinze company yise Rwanda Clothing .

Nkuko yabitubwiye yatangiye gukunda imyenda akiri muto, aho yajyaga akora imyenda y’ibipupe bye, uko yagiye akura akomeza abikunda ndetse akajya yikorera mode z’imyenda yambara.

Mu mashuri ye yize ibijyanye na cinema ndetse abikoramo igihe cy’imyaka itanu hanyuma ahitamo gukomeza gukora iby’imyenda yumvaga akunze cyane. Nkuko yabidutangarije, inararibonye yagize muri cinema rimufasha no mu gukora imyenda.

Jocelyne rero ahimba moderi z’imyenda , akazishushanya ndetse akamenya n’uko iyo myenda ikatwa hanyuma akayiha abadozi bakorana nawe bakayidoda. Yakira kandi na commande z’abamuhaye moderi akazibakorera.
Jocelyne rero akunda gutegura iyerekana ry’imyenda (fashion show) aho agaragaza ibihangano bye.

Astrida.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe