Uburyo barafu cyangwa urubura birinda uruhu

Yanditswe: 24-11-2015

Hari ibintu byinshi birimo n’indwara zibasira uruhu rwo mu maso,birindwa na barafu cyangwa urubura bitewe n’uburyo wabikoresheje ukaba ukingiye uruhu rwawe kugira ibyago byinshi nk’ibyo by’indwara zitandukanye.

Iyo ufashe urubura cyangwa barafu ukayishyira mu kintu runaka ikayenga ikaba amazi,ayo mazi ukajya uyakaraba buri gitondo ubyutse ntabwo urwara indwara z’uruhu zirimo nk’ibiheri byo mu maso.

Iyo kandi ukaraba mu maso amzi y’urubura cyangwa barafu wayengesheje ntabwo ugira ikibazo cyo kubira ibyuya kuko hari abantu bamara kwisiga bagahita babira ibyuya byinshi mu maso ntumenye ko bisize.

Iyo ushaka kwihanagura make up ngo zishireho neza,wihanaguza urubura cyangwa barafu mu maso,umaze gukaraba bisanzwe ukahita ukoresha kimwe muri ibyo,uba wirinze kurwara indwara z’uruhu zose ziterwa n’umwanda uturuka kuri make up.

Iyo ugira uruhu ikibazo cy’ibinure byinshi biza mu maso bimeze nk’amavuta y’igikotori wisize,nabwo ukaraba amazi ya barafu cyangwa urubura,buri munsi maze ibinure bikagenda bigabanuka kugeza bishize.

Ubu nibwo buryo wakoresha barafu cyangwa urubura ukaba urinze uruhu rwawe kugira ibyago byo kurwara indwara nyinshi z’uruhu kandi n’ibibazo bitandukanye bishobora kuba byabangamiraga uruhu rwawe bigakemuka.

Source ; afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe