Uko warinda umwana kugwa mu mutego wo kujyanwa gucuruzwa

Yanditswe: 23-11-2015

Nubwo ibikorwa byo gucuruza abantu cyane cyane bikunze kwibasira abagore n’abana b’abakobwa ari bishya mu Rwanda,Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irakangurira ababyeyi gukoresha uburyo bushoboka bwose bakarinda abana b’abakobwa kuba bagwa mu bishuko bakajyanwa gucuruzwa mu mahanga.

Umuhire Christiane umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yagize icyo asaba ababyeyi mu rwego rwo kubarinda ko bahura n’ihohoterwa bakaba bajya gucuruzwa.

Madame Umuhire yagize ati : “Icyo numva cyakorwa ni uko ababyeyi bajya begera abana bakabaganiriza bakaba ari inshuti zabo za hafi ku buryo ibiba ku bana babiganiriza ababyeyi. Urugero niba uwo muntu uri kumushuka asanzwe ari inshuti y’umuryango kuko nabyo bijya bibaho ariko umwana kaba yaramenyereye kuganiriza ababyeyi be ibimubaho mu buzima bwe bwa buri munsi, umwana azahita abwira umubyeyi we ko hari umuntu wamubwiye ko azamubonera akazi keza hanze cyangwa se ishuri kuko aribyo bakunze kubashukisha noneho umubyeyi nawe atangire ashishoze amenye ikiri gutera uwo muntu kugirira umwana we impuhwe

Usibye kandi kuba ababyeyi bagomba kwegera abana bakajya babaganiriza, Madame Umuhire asanga na none bagomba kujya batoza abana kujya banyurwa n’uko bari, kuko na none usanga bamwe bashukwa ahanini no kuba batanyuzwe n’ibyo ababyeyi babo babakorera.

Icuruzwa ry’abantu rikunze kwibasira abana b’abakobwa riri mu mahohoterwa ahangayikishije cyane muri iyi minsi akorerwa abagore n’abakobwa, gusa Leta y’u Rwanda nayo yafashe ingamba zo kurwanya no gukumira iryo hohoterwa.

Mu bikorwa biteganijwe vuba byo gukumira iryo hohoterwa no kurirwanya harimo ibiganiro bizatangwa mu mashuri makuru na za kaminuza mu gihe hizihizwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku rwego rw’isi, iyo minsi ikaba izatangira tariki ya 25 Ugushyingo kugeza tariki ya 10 Ukuboza.

Inama y’igihugu y’abagore ivuga ko bahisemo gukorera ibyo biganiro mu mashuri makuru na za kaminuza kuko abana bahiga aribo ahanini bashukwa bagera ahanze bagasanga ibyo basezeranijwe bitandukanye n’ibyo bagiye gukoreshwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, Jackline Kamanzi yagize ati : “ kuba ibiganiro bizakorerwa mu mashuri makuru na za kaminuza ntibivuze ko ariho hagaragara icuruzwa ry’abantu gusa, impamvu ni uko ibyiciro by’abanyeshuri bahiga aribyo bikunze gushukwa cyane, babashukisha akazi no kwiga mu mashuri meza."

Nkuko insanganyamatsiko y’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa igira iti : “ Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ni inshingano yanjey nawe” , kurwanya icuruzwa ry’abantu nabyo birasaba uruhare rwa buri wese kugirango ricike burundu mu gihugu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe