ibijyanye no gukora imibonano uri mu mihango n’icyo abaganga babivugaho.

Yanditswe: 22-11-2015

Abantu benshi usanga bibaza ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango bamwe bakabitinya kuko imihango bayifata nk’uburwayi,abandi ugasanga ugasanga ntacyo bibabwiye ariko hari icyo inzobere zibivugaho nkuko muganga Francois twaganiriye kuri iyi ngingo abisobanura mu kiganiro twagiranye .

Muganga Francois ati ;’’Ubusanzwe gukora imibonano nta gihe biba bitemewe mu gihe cyose abagiye kuyikorana babyiteguye kandi bujuje ibisabwa. Gusa mu gihe umwe mu bagiye kuyikora afite uburwayi yakanduza mugenzi we, aha ni ukuvuga nk’ imitezi, agakoko gatera SIDA, tirikomonasi, hepatite B, mburugu n’izindi, biba byiza gukoresha agakingirizo cyangwa ntimuyikore kuko burya nako ntikaba kizewe 100%.
Ibyiza byo gukora imibaonano mpuzabitsiana mu gihe cy’imihango

Muganga Francois avuga ko hari Ibiza by’imibonano ikozwe mu gihe cy’imihango,ati ;’’Imihango rero y’abakobwa n abagore ntabwo ari uburwayi bwanduza niyo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina uyirimo byemewe. Ndetse ubushakashatsi bwagaragajeko Ku bagira imihango ibababaza cyane, iyo bakoze imibonano mpuzabitsina bayirimo bibagabanyiriza bwa buribwe ndetse bikanagabanya iminsi bamaraga bayirimo. Ibi biterwa nuko iyo umugore akoze imibonano akarangiza umubiri we urekura imisemburo witwa endorphine (soma andorufine) iyi ikaba imisemburo igabanya uburibwe, ububabare, stress no kwigunga cyangwa kwiheba.’’
Ingaruka mbi zo gukora imibonno mpuzabistina mu gihe cy’imihango

Yagize ati ;’’Iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, inkondo y umura (cervix/col de l’uterus) iba yafungutse kugirango amaraso abone uko asohoka. Bityo rero iyo akoranye imibonano mpuzabitsina n umugabo ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aba afite ibyago byinshi cyane byo kwandura kurenza wawundi utayirimo.

Byumvikaneko nanone nawe aramutse afite izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yakanduza byoroshye uwo bari kuyikorana kuko ariya maraso aba asohoka aba arimo udukoko twanduza za ndwara twinshi kurusha utuba turi mu bubobere bwo mu gitsina.

Ku bagore bari mu myaka yo gucura (menopause) ubwo ni hejuru y’imyaka 45 dufashe impuzandengo, ubushakashatsi bwagaragajeko kuri bo iyo bakoze imibonano bari mu mihango aho gukama vuba ahubwo batinda gukama bigatwara iminsi myinshi.

Iyo umugore/umukobwa ari mu mihango, acide yo mu gitsina iba yagabanyutse (ubwo pH iba yazamutse kuko iyo izamuka biba bivuzeko acide yo yagabanyutse). Bityo rero gukora imibonano byongera ibyago byo kwandura indwara ziterwa n’ imiyege (champignons/fungi). Izo ndwara twavugamo kubyimba imyanya y’igitsina y inyuma (levres/labia), kuryaryatwa no kwishimagura mu gitsina ndetse na vaginitis iyi ikaba indwara iterwa na mikorobe yitwa Candida ari nayo itera ubugendakanwa.’’

Tubivuze rero mu magambo macye gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango byo ubwabyo si bibi gusa kuko umubiri uba wahinduye imikorere ni byiza ko wakoresha agakingirizo kuko twabonyeko iyo uri mu mihango uba ufite ibyago birenze byo kwandura indwara zandurira mu mibonano kuruta utayirimo.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe