Yapfushije abana bose amara imyaka 10 nta rubyaro

Yanditswe: 18-11-2015

Umugore watugejejeho ubu buhamya aratubwira ibibazo yahuye nabyo nyuma yo gupfusha abana babiri akaza kumara imyaka 10 yarabuze urubyaro. Gusa ubu aranezerewe kuko agejeje imyaka 41 aribwo yongeye kubyara akaza kubyara impanga avuga ko zasimbuye abo yapfushije.

Yagize ati : “ Maze imyaka 15 nshakanye n’umugabo wanjye, twabanye dukundanye ngeze mu rugo ndatwita inda ya mbere ndayibyara neza, inda ya kabiri nayo ndayibyara nta kibazo abana barakura umwe agira imyaka itanu undi agira imyaka itatu.
Abo bane Imana yaje kubisubiza bose bataha mu mwaka umwe bari bamaze kuba bakuru ari abana bashimishije.

Bamaze gupfa narahungabanye nawe urabyumva kubona abana bageze muri icyo kigero bapfa mu mwak umwe nta ndwara kwa muganga babasanzemo ngo menye ikibishe.

Ubwo bamaze gupfa gutyo abantu bamwe barambwiraga bati ni amarozi, ngo nzajye guhanuza mu bapfumu abandi bakandangira kujya mu banyamasengesho.

Maze kumva ko niyakiriye iby’urupfu rw’abana banjye maze kubyakira numvise nshaka kubyara nkajya mpora ntegereje gutwita ariko nkabona sintwita. Umwaka umwe warashize ndategereza ndaheba, umwaka wa kabiri uragera ndategereza imyaka icumi irashira narabuze urubyaro kandi kwa muganga bakabona ndi muzima nta kibazo mfite.

Ubwo muri iyo myaka icumi nahuriyemo n’ibibazo byinshi, ntangira kutumvikana n’umugabo kuko we yageze aho akavuga ko abana ba mbere bishoboka kuba atari abe akaba ariwe utabyara, ariko nawe yagiye kwa muganga basanga ari muzima ageze aho arangarukira ansaba imbabazi.

Ibibazo byo ntibyacogoye kuko hari n’abatangiye kubwira umugabo wanjye ko namubeshye imyaka nkba narageze mu myaka yo gucura ( menopause), abandi bakavuga ko nshobora kubanarakuyemo inda nyinshi nkiri umukobwa none ubu b ikaba ari igihano cy’Imana, mbese nyine baramvuga, ahantu hose bambina ngo dore wa mugore wapfushije abana none akaba yarabuze urubyaro, bamwe bakabivuga kubera agahinda mbatera, abandi bakabivuga kuko bishimye kubona nta mwana ngira.

Ubwo narindi muri ibyo bibazo niko narushijeho gusenga Imana, nkumva mfite ikizere ko umunsi umwe nzatwita nkabyara nkuko Imana yari yarigeze kumpa abana. Nagiye mu cyumba cy’amasengesho mara iminsi itatu nsenga Imana imbwirako izampa abana b’impanga ariko nkumva simbyizeye neza, mera nka Sarah kuko nabonaga imyaka nayo itangiye kuba myinshi.

Nujuje umwaka wa 41 nagize ibimenyetso nk’iby’umugore utwite ndavuga nti wabona ibyo Imana yavuze bisohoye. Nagiye kwa muganga bambwira ko ntwite impanga koko kuko Imana yari yarabimbwiye.

Ubu nshimira Imana ko abo bana b’abahungu bamaze gukura kandi bakaba ari abampoza amarira yabo nari narapfushije.

Inama nagira umuntu wese icitse intege kubera amagambo y’abantu no kuba ananizwa no kuba ta rubyaro afite, namubwira ko hari Imana iri hejuru ya byose kandi mu gihe gikwiye iyo Mana iduha ibidukwiye.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe