Umugabo yampishe ko yabyaye abana 4 akiri umusore

Yanditswe: 05-06-2016

Umugore umaze umwaka umwe abana n’umugabo,yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yamenyanye n’uwo mugabo bakabana amubeshya ko nta mwana yabyaye hanze none mu mwaka umwe wonyine bamaranye akaba amaze kumenya abana bane bose yari yarabyaye hanze ku bagore batandukanye, ndetse ubu hakaba hari n’undi yateye inda baramaze kubana.

Uyu mubyeyi avuga ko yananiwe kwakira iyo myitwarire y’umugabo we,kuko babanye amubeshya none akaba agenda amenya ibibi bye yamuhishe ndetse binagaragara ko atigeze abireka.

Yagize ati ;’’Namenyanye n’umusore,tumarana umwaka dukundana, nyuma y’aho twemeranya kubana kuko numvaga ko mu mwaka tumaze kumenyana neza ndetse naramubajije n’iby’uko nta mwana yaba yarabyaye hanze arampakanira burundu, turinda tujya kubana ntabizi ndetse nta n’uwigeze abimbwira.

Nakundaga kumubwira ko nsanze yarambeshye byazambabaza cyane kuko amakuru yo kuba yarakundanye n’abakobwa benshi byo nari mbizi kandi narabyakiriye,ariko nkumva ntamushira amakenga ko yaba afite nk’umwana yabyaye,gusa kuko yampakaniraga nkizera ko ibyo ambwira ari ukuri.

Umugabo wanjye njya kubana nawe,twamenyaniye I Kigali ariko yari yarabaye ahantu henshi mu mujyi wa Kigali kandi anahamaze imyaka myinshi kundenza,ariko icyambabaje ni uko aho yabaye hose yasigaga ahabyaye umwana n’ubwo nabimenye ntinze ndetse nkabimenya naramaze gusezerana nawe.

Ubwo twari tumaranye amezi abiri gusa nibwo nabonye abagore babiri bafite abana b’abahungu baje aho dutuye,bansanga mu rugo jyenyine,ndabakira nk’abashyitsi ntari nzi,maze baranyibwira bambwira ko abo bana bafite ari ab’umugabo wanjye.Maze umugabo nawe aza abasanga mu rugo abura ibyo ambeshya yemera ko abo bagore koko ari abo yateye inda akiri umusore.

Ibyo byararangiye hashize andi menzi nk’atatu nza kumenya undi mugore nawe ubana n’umugabo ko imfura ye ari iyo yabyaranye n’umugabo wanjye ndetse anamwanditseho,nabyo mbimubajije kuko nari mfite ibimenyetso arabinyemerera, ambwira ko abo batatu yabateye inda acuruza aho yari atuye akiri umusore.

Nyuma yaho nibwo yambwiye ko afite n’undi mwana w’umukobwa nawe yabyaye kera,maze agerageza kubinyumvisha no kunsaba imbabazi kuko atigeze ambwiza ukuri mbere y’uko tubana,maze ndamubabarira ndetse anyizeza ko atazongera gukora amakosa yakoze akiri umusore.

Icyaje kumbabaza noneho birenze ibyo nari naramenye byose ni uko yongeye gutera inda umukobwa w’umuturanyi,ubu akaba atwite inda ye y’amezi 5 kandi akaba nawe ubwe yemera ko ariwe wayimuteye.

Ibi byo byananiye kubyakira ndetse bituma n’imbabazi nari naramuhaye n’icyizere nari naramugaruriye kiyoyoka kuko numva ko mbana n’umugabo w’umuhehesi birenze. Ubu numva ntagishoboye kubana nawe ndetse nkumva natandukana nawe ariko agahora ansaba imbabazi ngo ntazongera ariko jyewe nkabona ari ingeso afite kandi ntashobora kwihanganira kuko nta kuntu mu mwaka umwe gusa naba menye ayo mafuti yose yari yarampishe akongeraho nayo ankorera.

Uyu mubyeyi twaganiriye afite agahinda gakomeye,ndetse yumva nta mpuhwe nta n’urukundo akigirira umugabo we,ahubwo akumva igisubizo ari uko yasenya. Wamugira iyihe nama wowe ?

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ihangane wubake usenge kandi ujyugerageza kujyana mumasengesho numugabo
    Wawe Imana izamugarura munzira nziza ntutekereze kwari wowe bibayeho wenyine
    Icyakumpatukaganira ukiyumviribyanjye usibyeko njyewe nyuma yokubana atongeye
    Kubyarahandi,ariko nanjye yariyarampishe koyabyaye hanze nabimenye twarabanye.

  • yooooo ! sha ihangane birababje gusa icyombona nuko uy’umugabo ntambabazi akwiriye kuko ni injyeso yifiteye Maman tandukana nawe naho ubundi wazasara kuko ejo hawe nawe ntaho !

  • yooooo ! sha ihangane birababje gusa icyombona nuko uy’umugabo ntambabazi akwiriye kuko ni injyeso yifiteye Maman tandukana nawe naho ubundi wazasara kuko ejo hawe nawe ntaho !

  • Nareke uwo mugabo atazicwa n’agahinda kuko afite umudayimoni w’ uburaya wenda iyo aba yarakoze ariya mafuti akiri umusore akarekera none akomeje afite n’isezerano !

  • taha utazavaho urwara ibirwara byandurira mu myanya ndangagitsina

  • Agomba gutandukana nuwo mugabo ndetse akwiye kwirinda kubyarana nawe.
    nawe se umuntu uzajya uha indezo abagore 4 batandukanye azabasha gutunga urugo nabana bazabyarana bate ? kandi ntuzi niba nta nabandi bana bahari cg se bazabaho
    bigire bwangu rwose ntawe uzagutera ibuye.

  • ni abyakire kuko yasezeranye kubana nawe akaramta haba mu byiza cyangwa mu bibi. yibuke ayo masezerano yagiriye imbere yabakristu nimbere y’IMANA kuko haba mu byishimo haba mu mibabaro haba mu burwayi haba mu...... ibyo byose nibindi ntabashije kurondora.UBU NDI NAMARA KUBYIBUKA AHEKE UWO MUSARABA WE KUKO ARIRYO SEZERANO RYE KANDI AJYE ASENGA UWITEKA ABIMUFASHEMO KUKO NTAWUNDI WAMUFASHA KURUHUKA UWO MUTWARO.BYE BYE IBIHE BYIZA BIVANZEMO KWIHANGANA.

  • yooo ! birababaje nukuri ariko abagabo nkabo barahari cyaneee !gusa azagutesha igihe mubuzima uzicuza icyatumye munamenyana,gusa nukwiragiza Imana ikakurinda uburwayi,niba arumugabo wubahiriza izindi nshingano zurugo uretse ayo makosa,wakwihangana nshuti mubuzima nyina nuko bigenda wisenya nibibi.

  • Mbega umugabo mubi weee kubyara mbere mutaramenyana wabyihanganira ariko noneho abyare hanze mumaranye umwaka umwe gusa.
    Sinkubeshya arige natandukana nawe kuko ashobora no kukwanduza sida birumvikana akora imibonano idakingiye.

  • Babarira umugabo wawe,maze wiyubakire urugo nusenya uzaba uhaye satani urwaho.nunashaka undi uzasanga umugabo ari nk’undi.Bwira Uwiteka ibyawe.

  • ahaaaa birakomeye senga mwana tubatwaramanitse akaboko nyine nirwo rufunguzo

  • Akabaye icwende ntikoga,niyokoze ntigashira umunuko.gusa gusenya tibyoroshye ariko utagiye kare ashobora kukubyarira amazi n’ibisusa.mureke Imana nayo irabonako ntako utagize ahokugirango ejo uzajye kumusozi wiruke kubera iyompehe.

  • ibibintu ntibyoroshye kubyakira bavandi,ariko rero gutananawe siwo muti mwasezeranye kubana mubibi no mubyiza ,Reba impanvu itums aguca inyuma mubiganireho kdi musenge imana mwembi izabaha kunesha mutandavuye

  • nshuti ihangane ikigeragezo cyurugokiraryana.arko ndakumenyeshako ntamaraika utegerejekubona, icyo ugombagukora Nugusengaaa, ugasaba Imana ikamuhindura.niba ufite umwana mwabyaranye.shakama utababaza umwana.ihangane kubera icyokibondo.

  • akaramata nikivatiko uziko mwitiranya ibintu ariko uziko ahokwicwa nagahinda nkako wabaho utari nawe,nigute umugabo abyarana nabagore barenze umwe ukamuha imbabazi Niba azinezako ingeso imunanura yagiye amenya mbere ingaruka akikingira Kate ubwose abobana baramutse bazanywe ngabarere mutekereza ko kubahuza byashoboka ? ejo ngo ninyina wundi ! nanjye nakubabarira kurumwe ariko uwakabiri never ! ntampanuka kabiri kbsa. natandukana nawe twarabyaranye cg tutarabyaranye,ushobora kwangq Guyana nawe ngo nuko mwasezaranye imbere yimana kdi ukazapfa urumunyabyaha witekaryose kdi icyambere numutima ubihotse kurusha kwihambira kubidafite iherezo,numwukawimana agura who atura ntapfa kujya ahwabonye. ueomugabo nukumyamafuti ,avana bane ?

  • hoya njyewe inama namugira nuko yamureka bagatanduikana kuko nubundi yazamuzanira nakataraza

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe