Cookies zirimo shokora

Yanditswe: 15-11-2015

Ibikoresho

Shokora grama 170 yo mu bwoko bwa nestle iba irimo amata
Amavuta ya beurre garama 100
Garama 100 z’ifarini
Isukari garama 75
Igi 1

Uko bikorwa

Cana ifuru igere kuri degree 200 z’ubushyuhe
Yengesha amavuta ya beurre, ongeramo isukuari, igi n’ifarini
Rapa shokora cyangwa se uyisye ubundi uyivange muri beurre
Genda ukora uturundo duto duto n’intoki
Bishyire mu ifuru bimaremo iminota iri hagati ya 8 na 10

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe