Vinaigrette irimo moutarde

Yanditswe: 12-11-2015

Vinaigrette cyangwa se dressing ya salade ikorwa mu buryo bwinshi butandukanye bitewe n’ibikoresho ushaka gushyiramo. Muri ubwo buryo bunyuranye harimo no kuba wakora vinaigrette irimo moutarde.

Ibikoresho

  • Moutarde akayiko 1
  • Ibiyiko 2 bya vinaigre
  • Ibiyiko 3 by’amavuta ya elayo
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Vanga moutarde na vinaigre
  2. Ongeramo amavuta umunyu na poivre
  3. Koroga cyane byose byivange

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe