Ibintu 7 byafasha umubyeyi ugira akazi kenshi kwita ku bana.

Yanditswe: 27-05-2014

Muri iki gihe aho ababyeyi bahugiye gushaka imibereho, usanga mu miryango myinshi ababyeyi batagira umwanya uhagije wo kwita ku bana ubwabo,. Ibi rero bigira ingaruka ku bana kuko baba bakeneye kubonana n’ababyeyi babo bombi kugirango bakure bameze neza bumva bakunzwe kandi bashyigikiwe.
Nk’uko twabigejejweho n’umwe mu bakora ibijyanye no kurera abana bato Diane Muhimakazi, ababyeyi bagira akazi kenshi baba bagomba no kumenya ko abana babakeneye cyane ntibabatererane.
Dore rero ibikorwa bimwe ababyeyi bakorana n’abana babo bitangije akazi kabo kandi n’umwana akababona.

1. Kuganira : byibura buri munsi wagombye kugira umwanya uganira n’abana , ukumva ibintu biri mu mwana, ibyamubabaje, ibyamushimishije. Abana bato batazi kuvuga bo baba bakeneye guterurwa, bakakurira, bagakurura imisatsi yawe, bakakuryamaho , ukabavugisha, ukabaririmbira n’ibindi.

2. Kugendana n’umwana : Ni byiza ko umubyeyi ajyana umwana muri gahunda zitandukanye zitabangamira umwana nko gusura incuti, guhemba ababyaye, mu bukwe, mu muganda, mu rusengero, mu isoko, muri restaurant, n’ahandi hashoboka. Ibi rero bifasha umwana kuba hafi y’umubyeyi , gukura akunda abantu, ibyo kandi bimufasha no kumenya uko yitwara ahandi hatari iwabo. Irinde kujyana umukozi mu gihe wajyanye n’umwana kuko aba akeneye kuba hamwe na we.

3. Gukina n’umwana : ni ukuvuga kujya mu mikino y’umwana, ukambara nka we ukareka akaba ari we uyiyobora, ugakora ibyo agusabye, ukemera kwiyanduza nka we, nubwo bakora amakosa ukabareka ntubahe amabwiriza. Ibi bibafasha gufungura imitima yabo bakakubwira ibibarimo.

4. Kumufasha imyitozo yo mu rugo (homework) : Umwana kandi wa mufasha igihe ari gukora imyitozo aba yavanye ku ishuri , ukamuganiriza ibijyanye n’ibyo yiga ukumva ibyo akunda nawe bikagufasha kumenya uko wamuyobora mu byo azakora (professional orientation).

5. Kumutwara ku ishuri cyangwa kumugeza kuri bus : muri iki gihe muboneraho kuganira iby’ishuri, ndetse n’ibindi by’ubuzima busanzwe.

6. Kwiyogereza umwana : ibi ni byiza kuko uba ukora ku mwana, ndetse unaboneraho kureba nib a nta hantu hafite ikibazo ku mubiri. Nubwo utamwoza buri munsi ariko byibura muri week end wamwoza, ukamucira inzara, ukamwogosha cyangwa ukamutwara muri salon.

7. Kujyana umwana ku kazi muri weekend : mu gihe bibaye ngombwa gukora muri week end ushobora kujyana n’umwana bitewe n’akazi ukora kandi bitabangamiye umwana cyangwa ngo habe hari icyo yakwangiza ku kazi ushobora kumutwara ukamutwarira n’ibikinisho bye akaba ari iruhande rwawe mu gihe uri gukora,

8. Ibindi : Kumuryamisha, kumusasira, gutunganya imyenda ye muri hamwe akajya akubwira iyo akunda niyo yanga n’iyo inshuti ze zambara, kumugaburira ukamenya ibyo yariye.

Izi ni ingero zimwe ariko buri wese ashobora kugira izindi bitewe n’ubuzima abayeho ndetse n’imyaka abana bafite . Ni byiza kuzirikana ko iminsi y’ubuto bw’umwana wawe itazagaruka kandi ko aricyo gihe cyiza cyo kumubibamo ibyo ushaka kuzamubonamo nakura.

Violette

Ibitekerezo byanyu

  • Ni byiza ibyo mutubwiye kandi rwose nibyo umwana aba akeneye. Ariko ndabona bidakemuye ikibazo mwakomojeho. Mwavuze ko ari ibyo umubyeyi ufite akazi kenshi yakora kugirango yite ku bana. Ibi byose rero byakorwa nubundi n’umubyeyi ufite umwanya wo kwita ku bana be, kuko icyo gihe cyo koza abana cyo kubakoresha homework nicyo myine cyabuze. Ahubwo njye inama nagira ababyeyi n’izuko niba ari mu kazi, igihe atashye nta handi yakagombye kunyura kuko uwo mwanya wa nimugoroba niwo aba afite n’abana bavuye kwiga kugira ngo abiteho. Naho ibyo gusura abavandimwe cyangwa se kujya gusenga, yabikora muri week-end wenda akaba yajyana n’abana kugira ngo barusheho kuba bari kumwe. Ikibazo n’icy’abava ku kazi bakajya kwiga bo mbona inama ari izo kureka kimwe naho nabifata byose abana nta mwanya azababonera. Murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe