Amakosa ugomba kwirinda igihe uha umwana imiti

Yanditswe: 09-11-2015

Hari amakosa ababyeyi bakunda gukora igihe baha abana imiti ugasanga agira ingaruka ku bana kuko ahanini ayo makosa abatera guha abana imiti nabi. Ahanini uzasanaga ayo makosa ababyeyi bafata ko ari utuntu tworoshye nyamara bataziko agira ingaruka nyinshi mbi ku mwana.

Dore amwe mu makosa uzirinda gukora igihe uha umwana imiti nubwo uyita mato :

Guha umwana umuti w’undi mwana : hari ubwo umubyeyi ajya kuvuza umwana bakamuha imiti yagera mu rugo agasanga undi mwana yarwaye cyangwa se umwana w’inshuti ye ubwo wa muti wa wawundi wavanye kwa muganga akaba ariwo bose banywaho kandi wenda batarwaye bimwe. Ibyo biba bizagira ingaruka kuri abo bana bose kuko umwe ari kunywa imiti atasuzumwe undi nawe akaba imiti ye yandikiwe atari buyimare uko bayimwandikiye.

Kurenza ikigero cy’umuti cyangwa se ukakigabanya : ahanini uko abana baba baribunywe imiti y’amazi, uzasanga hari ubwo ugiye kumuha imiti arenzaho cyangwa se agashyiramo umuti muke. Ni byiza rero kureba neza ikigero abanganga bakubwiye ukaba aricyo uha umwana.

Guha umwana undi muti mu gihe amaze kuruka ugakeka ko yawurutse : hari ubwo hashira umwanya muto umaze guha umwana umuti nyuma akaza kuruka ugahita umuha undi uziko uwo yanyweye yawugaruye. Ibyiza rero ni uko wabanza kubaza umuganga kuko hari ubwo utekereza ko yawurutse kandi ushobora kuba wari wageze mu mubiri ukaba umuhaye umuti mwinshi. Aha cyane cyane bireba ababyeyi bafite abana baha syrop kuko utamenya ko azirutse cyangwa se ko zagiye.

Kugura umuti muri farumasi ukawuha umwana utabanje gusoma ku gapapuro : abantu batanga imiti muri farumasi bashobora kwibeshya igihe baguhaga imiti. Ni byiza rero ko nawe ubanza kwisomera ukamenya uko uzajya uha umwana umuti kuko biba byanditse ku rupapuro ruzana n’imiti cyangwa se ku muti inyuma.

Kubika imiti ukazongera kuyikoresha : Niba umwana yanywaga imiti ntayimare si byiza ko uyibika ngo uzongere kuyikoresha haba kuri we cyangwa se ku wundi mwana. Keretse imiti imwe n’imwe ibikika neza nk’ibinini biba bifunze nabwo kandi ukabanza kubaza umuganga ko nta ngaruka byagira. Kuri za sirop biba byiza iyo uyihaye umwana itashira ukayijugunya ntuzongere kuyimuha igihe yongeye kurwara.

Ni byiza rero ko ababyeyi bitonda igihe baha abana babo imiti kuko hari igihe babongerera uburwayi bitewe n’uko bahaye abana babo imiti nabi

Source : le Figaro.fr

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe