Ifi ya filet isize ifu y’ibigori

Ifi ya filet itegurwa mu bwoko bwinshi bitandukanye, bumwe muri bwo ni aho itegurwa isize ifu y’ibigori. Iyo fi iroroha kuyitegura kandi ikaba isa neza ikanaryoha cyane.

Dore uko wategura iyo fi :

Ibikoresho

  • Ibiyiko 2 by’ifu y’ibigori
  • Persil ziseye utuyiko 2
  • Akayiko 1 k’ibishishwa by’indimu biseye
  • Umunyu ¼ y’akayiko
  • Poivre n’umunyu
  • Igi 1
  • Ifi ya filet garama 400
  • Amavuta akomoka ku bihingwa

Uko bikorwa

  1. Vanga ibikoresho byose uretse ifi n’amavuta
  2. Suka urwo ruvange mu isorori nini ushyiremo ifi ucuguse bifate ku ifi
  3. Shyira amavuta ku ipanu ushyireho ifi ugende uhindura impande zose ishye neza
  4. Yigaburane n’ifiri y’ibirayi cyangwa se igitoko cyokeje

Byatanzwe na Eugenie, umutoza mu guteka ( ukeneye kumubaza ibisobanuro biruseho wahamagara kuri 0788506370)