Kamara : amandazi y’imyubati akomoka I Bugande

Yanditswe: 04-11-2015

Kamara, kamaramasenge, ubutumbuwa n’ayandi ni amazina ahabwa amandazi akorwa mu mineke n’ifu y’imyumbati akunze kuba afite forme y’ibizeru kandi akagira umubyimba muto nk’uwa biscuits.

Ayo mandazi akunze gutekwa ahantu bigereye ku mipaka ya Uganda usibye ko no hagati mu gihugu hari bamwe baba bazi uko bayategura bakajya bayateka. Ku bazi kuyategura neza aba ari amandazi aryoshye kandi yoroshye gutegura.

Dore uko bategura ayo mandazi :

  • Ifu y’imyumbati 1kg
  • Imineke 10 ya kamaramasenge( imwe mito)
  • Amavuta ya kuyatekamo (huile de friture)

Uko bikorwa

  1. Fata imineke uyitonore uyivangevange n’intoki
  2. Yisuke mu gikoresho kinini usukemo na ya fu ubivange cyane bimere nk’ubugari
  3. Shyira iyo pate ku meza uyirambure igire umbyimba muto
  4. Fata ikirahure cyangwa se agakombe ugende ujomba muri iyo ukatishe havemo amandazi y’ibizeru
  5. Yashyire mu mavuta yahiye neza uhindure impande zose
  6. Iyo igihu cy’inyuma ukozaho louche ukumva cyakomeye kandi cyumutse ubwo aba yahiye
  7. Yagabure ashyuhsye cyangwa se ahoze

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe