Francoise mukeshimana ufite umushinga wo korora inkoko

Yanditswe: 28-10-2015

Francoise Mukeshimana,wihangiye umushinga wo korora inkoko,yatangije inguzanyo ya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda yorora inkoko 200 none ubu ageze kuri miliyonoi 18 n’inkoko zigera ku bihumbi bibiri kuva mu mwaka wa 2012 ari nabwo yatangiye uyu mushinga.

Mukeshimana Francoise usanzwe ari umwarimukazi ku kigo cy’urwunge rw’amashuri cya saint Peruti,akaba atuye mu karere ka kicukiro ari naho akorera uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko avuga ko kuva yawutangira amaze kugera kuri byinshi bitandukanye n’uko yari abayeho ategereza umushahara w’ukwezi wa mwarimu gusa.

Mu mwaka wa 2009, nibwo mukeshimana yatse inguzanyo muri mwalimu SACCO, ikigega cyo kubitsa no kuguriza umwarimu,maze yaka miliyoni 3 abanza kubakamo inzu yo kubamo,nyuma yo kuyishyura ahita aguza izindi miliyoni 8 zo gukora umushinga wo korora inkoko mu mwaka wa 2012,mu rwego rwo kwiteza imbere.

Yagize ati :"Nabanje gusura imishinga itandukanye yakozwe n’abandi barimu bagenzi banjye,maze mpitamo korora inkoko kuko nasanze ariwo mushinga utagoye gutangira kandi utanga inyungu mu gihe gito cyane.Ntangiza inkoko 200 ariko mu myaka ibiri gusa zari zimaze kugera kuri 500’’.Ibyo byamfashije kwishyura ya nguzanyo nagombaga kwishyura mu gihe cy’imyaka itanu maze nyishyura mu myaka itatu gusa,amafaranga asigaye nguramo inzu yo gukodesha’’

Muri uyu mwaka wa 2015,mukeshimna Francoise yongeye kwaka indi nguzanyo ya miliyoni 18,yongera umubare w’inkoko kuko ubu ugeze ku bihumbi bibiri,ushobora gutanga umusaruro wikubye inshuro eshatu yangwa zirenga bitewe n’uburyo yazitayeho kugira ngo zibashe gutanga uwo musaruro.

Mukeshimana yishimira ko uyu mushinga we umaze kumugeza kuri byinshi birimo no kuba aba mu mujyi wa Kigali n’umuryango we bakaba batuye mu nzu yabo badakodesha,akaba ndetse afite n’ibyiringiro ko mu myaka ibiri gusa azabasha kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni ijana zizava mu mafaranga yizigamye.

Ashishikariza abarimu bose kutitinya cyangwa ngo batinye amafaranga y’inguzanyo ngo bayakoreshe imishinga ibazanira inyungu,aho kwirirwa binubira umushahara wabo ko utabahagije kandi barahawe amahirwe yo guhabwa inguzanyo bitabagoye.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe