Ifi isize ubuki na sesame

Ubuki na sesame ni ibiribwa bigira umumaro munini ku mubiri wakongeraho ifi bikaba akarusho. Iyo uteguye ifi ukayisiga sesame n’ubuki, usibye kuba biyongerera uburyohe, binongera intungamubiri ifunguro ryawe kandi rikarushaho no gusa neza.

Dore uko wategura iryo funguro :
Ibikoresho

  • Amafi 2 ya filet ari mu rugero buri imwe ifite nka garama 700
  • Umutobe w’indimu akayiko 1
  • Ibiyiko 3 by’amavuta ya elayo
  • Ibiyiko 3 by’ubuki bw’amazi ( busukika)
  • Amavuta ya beurre
  • Ikiyiko cy’imbuto za sesame

Uko bikorwa

  1. Vanga ubuki, umutobe w’indimu n’amavuta ya elayo
  2. Shyira ifi muri rwa ruvange ujye uyigaraguramo imaremo isaha 1
  3. Yikuremo uyisige sesame inyuma ku mpande zose
  4. Shyira ya mavuta ya beurre mu isafuriya ayenge
  5. Shyiramo ya mafi ugende uhindura amaremo iminota 4
  6. Kuramo ifi mu isafuriya usukemo rwa ruvange rw’ubuki wasigaranye
  7. Fata uwo ruvange wongere urusuke ku mafi
  8. Yigaburane n’ifiriti cyangwa se umuceri na salade y’imboga z’imiteja cyangwa se epinards.

Gracieuse Uwadata