Yaretse uburaya, ubu afite ibikorwa bibarirwa muri miliyoni 6

Yanditswe: 21-10-2015

Umubyeyi twaganiriye wakoze umwuga w’uburaya imyaka isaga 10, yaduhaye ubuhamya bw’ubuzimabwiza yagize nyuma yo kureka uwo mwuga agatangira ubucuruzi ahereye ku bihumbi 15 gusa none ubu akaba ageze kuri miliyoni 6 mu myaka itanu gua amaze aretse uburaya.

Yagize ati ; “ Natangiye uburaya mu mwaka wa 2000 mfite imyaka 17 gusa. Njya kwinjira mu buraya nakoraga akazi ko mu rugo umugabo waho antera inda baranyirukana. Ubwo nagiye gucumbika ku mukobwa narinzi waturutse iwacu ngezeyo nsanga akora umwuga w’uburaya ubwo nanjye aba anyinjijemo atyo”

Nakoze uburaya imyaka icumi mbubyariramo abana batatu biyongera kuri wa wundi nabyaye nkora akazi ko mu rugo baba bane. Ubwo abo bana bose nta numwe uhuje se n’undi. Nikora uburay rero nabagaho nabi ugasanga nubwo uuntu akorera amafaranga mesnhi ariko nta hazaza aba afite. Amafaranga urayakorera bukira wayamaze.

Muri 2010 naratakereje mbona ibyo ndimo ntacyo bizangezaho usibye inkoni no kwica n’ibiyobyabwenge gusa no guhohoterwa ukabura ugutabara, mpitamo kureka umwuga w’uburaya ariko nabwo nsigarana ikibazo cy’imirimo nzakora izabasha gutunga abana bane muri uyu mujyi. Nagujije amafaranga ibihumbi icumi mfata Imbabura ntangira gucuruza ibishyimbo bitetse muri karitsiye.

Byarungutse ku buryo nabikoze amazi atandatu nkuramo inyungu y’ibihumbi ijana kandi narakuragamo ibidutunga nkanishyura inzu. Ubucuruzi bwakomeje gutera imbere noneho mfata inzu nkomeza guteka ibishyimbo nanateka akaresitora gasanzwe.

Ikiranguzo cyakomeje kwiyongera mu mpera za 2013 , njya muri banki nsaba inguzanyo ntangiza butike y’ibyo kurya ari nayo nkicuruza kugeza ubu.

Ubu abana bose bariga neza nta kibazo, naguze ikibanza cya miliyoni ebyiri mu nkgenero z’umujyi ku buryo nteganya ko mu myaka ibiri iri mbere nzaba maze kucyubaka nkajya kuyituramo cyangwa se nkayikodesha mu gihe mbonye ko ubucuruzi bugenda neza nkakomeza gukorera ino.

Inama naha abakora umwuga w’uburaya bitajwe ko ari abakene ni uko bareka gupfusha igihe cyabo ubusa kuko nta rindi terambere bazakuramo ritari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no guhohoterwa bakabura ubarengera.

Ubu numva narabaye umuturage nk’abandi ariko mbere sinarinzi icyo ndicyo nanjye, ndetse n’abaturanyi wasangaga baba banyikanga ukabona naho ngeze batanyishimira. Ubu mbanye neza n’abaturanyi, mfatanya n’abandi mu bikorwa byo kubaka igihugu nko gukora umuganda n’ibindi bikorwa biranga umuturage mwiza

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe