Nanze ko banshyingira umusaza,bivamo urwango rukomeye

Yanditswe: 20-10-2015

Umukobwa twaganiriye kuri ubu ufite imyaka 30, yatubwiye uburyo ababyeyi be bashatse kumushyingira akiri muto kandi bashaka ko ajya kubana n’umusaza arabyanga nyuma amaze gukura agiye kubana n’uwo yakundaga banga kumuha ibirongoranwa no kumushyingira.

Mu buhamya bwe ati :’’ubwo nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye,ababyeyi banjye bashatse kunshyingira umugabo w’umunyamahanga wari ufite imyaka 54,nuko ndabyanga ndetse nshwana nabo kugeza ubwo narangizaga amashuri yisumbuye ariko nkajya ngira ngo wenda bizashira.

Narangije amashuri yisumbuye maze ngira amahirwe ndatsinda njya no kwiga kaminuza
ariko iwacu bakirirwa bamvuma ngo niteye umwaku nanga umugabo wari kuzamfata neza,ariko ndabyirengagiza nkomeza kwiga nshyigikiwe na musaza wanjye kuko niwe wenyine wanyitagaho,adashaka ko njya kubana n’uwo musaza bari baranshakiye.

Ubwo narangizaga kwiga kaminuza nabonye akazi maze njya kuba kure y’iwacu kuko aho nakoraga naho hari kure cyane kuburyo ntari kwiga ntaha.Ubwo iwacu baranyanze ndetse bakajya bamvuma ngo nagiye kwigira indaya kuko nibanaga.

Hashize imyaka ibiri ndangije kaminuza nari mfite umuhungu dukundana maze dutangira gutegura ibijyanye n’ubukwe,maze njya iwacu kubabwira ko mfite ubukwe mu mwaka wakurikiraga,ariwo uyu turimo kuko twari twarahisemo kuzabana mu mpera z’uyu mwaka.

Namaze kubabwira iyo nkuru bambwira ko nta kintu na kimwe nzababaza ndetse ngo batanashaka kunkorera ubukwe ngo naranze kurongorwa n’uwo bashaka ngo none uwo ntawe bazi nta n’uwo bashaka kumenya. Kuva ubwo nahise numva ababyeyi banjye batakinkunda kuva aho nangiye kubana n’uwo musaza,nuko mpita mpitamo gukoresha ubushobozi nari mfite mfatanya n’uwo musore twenda kubana.

Ubwo uwo musore yansabaga kumujyana iwacu,najyanye na musaza wanjye maze ajya kumvisha iwacu ko bagomba kwakira neza uzaba umukwe wabo,nyamara papa arabyanga ndetse ubwo namujyanagayo baradusuzugura cyane kuburyo umukunzi wanjye yatashye ababaye cyane.

Nabonye ko ababyeyi batadushyigikiye na gato maze,numvikana n’umusore ko azajya kunsabira kwa musaza wanjye aho kujya kunsaba iwacu kuko bari barampakaniye ko badashaka uwo musore,none ubu twamaze kwitegurira ubukwe bwacu ndetse buzataha mu mpera z’uku kwezi ariko nyine ababyeyi bampakaniye ko batazabutaha."

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mukobwa wanzwe n’iwabo kuko yanze gushyingiranwa n’umusaza bashakaga kumushyingira ku ngufu ndetse akiri umwana muto.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ariko MANA yanjye ababyeyi b’iki gihe we !!! Wa mwana we wakoze ibintu bya kigabo rwose,kandi uzasenge cyane IMANA izakwihere urugo rwiza,kandi wowe ntuzange ababyeyi bawe,nunabishobora uzakomeze kubasura ndetse n’umukunzi wawe,ariko ntuzabinginge na rimwe,igihe kizagera bakugarukire. IMANA ibafashe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe