Uko wafasha umwana muto kugira inshuti

Yanditswe: 15-10-2015

Ni byiza ko umwana muto uri hagati y’imyaka itatu n’itanu agira abana bagenzi be, b’inshuti bakajya bakina bakaganira iby’abana kuko bifasha umwana gufunguka mu mutwe,gutinyuka no kwiyungura ubwenge,ndetse agakura azi no kubana n’abandi.Umubyeyi rero aba agomba kugira uruhare mu gufasha umwana we kugira inshuti z’urungano rwe.

Dore uburyo wakoresha mu gushakira umwana wawe inshuti
1. Gutumira abana mu rugo :ushobora gutumira umwana umwe cyangwa babiri b’abaturanyi bakajya baza gukina n’umwana wawe bakagenda bamenyerana buhoro buhoro.
2. Tinyura umwana :iyo umwana agitangira kubona abandi bana atari amenyereye usanga yitinya,bisaba rero ko umutinyura ukamuhuza na ba bana bandi mu biganiro,ugakina nabo ku buryo umuha urugero akabona ko ari ibintu byiza kuko nawe wabikoze,maze akabatinyuka.
3. Kumuha umwanya wo gukina :Ntukazirikire umwana wawe mu rugo gusa cyangwa ngo umwime umwanya wo gukina n’abandi ahubwo umuha igihe akajya asanga abandi bana bagakina kuko niho agira abo yisanzuraho bakaba inshuti ze
4. Mwemerere gutiza ibikinisho :Ugomba gutoza umwana wawe gutizanya n’abandi bana ibikinisho bye mu gihe bariho bakina,bituma abandi bana bamukunda bityo bakaba inshuti.
5. Mwereke amashusho y’abana bakundana :Kugira ngo abone ko kugira inshuti ari ngombwa kandi ari byiza, umwereka amashusho cyangwa filimi z’abana bafitanye urukundo,bari gukina banezerewe.
6. Mujyane gusura abana ;uretse kuba yakina n’abana b’abaturanyi,jya unyuzamo mujye no gusura ingo zirimo abana baba mu nshuti cyangwa mu muryango maze umureke yisanzurane n’abana ahasanze.

Ibi ni ibintu wakorera umwana mutoya w’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu,umushakira inshuti z’urungano rwe,maze bikamufasha kubana n’abandi ndetse no gufunguka mu mutwe.

Sourc ; parents.com
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe