Uko wakongera gukundisha ijambo ry’imana umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu

Yanditswe: 11-10-2015

Hari ubwo abana bakiri bato bakunda ijambo ry’imana ndetse bakunda no gusenga ariko bamara kuba bakuru, ari ingimbi cyangwa abangavu ugasanga batagikunda gusenga, rimwe na rimwe nta n’umwanya bagiha ijambo ry’Imana ariko hari uburyo umubyeyi yakongera kubibakundisha byose

Icyo wakora nk’umubyeyi
1.Kubabwira inkuru zisekeje zo muri bibiliya :Igihe ubona abana batagikunda kumva ijambo ry’Imana,ukunda kubaganiriza inkuru cyangwa imigani n’ibitangaza byabayeho bisa n’ibisekeje bivugwa muri bibiliya,byose ukajya ubihinduranya buri gihe uko mugiye kwiga ijambo ry’imana kandi ukabaha n’ingero zisekeje atari ukubasomera gusa.

Kubakundisha amakorali :abana bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu baba bakunda indirimbo cyane,niyo mpamvu ugomba kubareka bagakunda kwitabira ibitaramo by’amakorali ndetse ukabakundisha korali byaba byiza bakanazijyamo nibwo bagaruka mu murongo wo gukunda gusenga.

Ntukabarambire mu kwiga ijambo ry’Imana :iyo mufashe umwanya wo kwigira hamwe ijambo ry’Imana,ugomba kwirinda kubarambira ngo mumare umwanya munini cyane,ahubwo ufata umwanya muto maze ukabareka kugira ngo utabarambira,ubutaha bakabyanga kuko baba bageze mu gihe cyo kumva bakwigenga.

Filime z’ubutumwa bwiza :abana bari muri icyo kigero uba ugomba kubabwira ubutumwa bwiza bunyuze mu mafilimi no mu ndirimbo zihimbaza Imana,kuko barushaho kurikunda kurenza uko wabicaza ukabasomera ibyanditswe muri bibiliya gusa.

Ubu nibwo buryo ushobora kugarura abana bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu,ukabakundisha ijambo ry’Imana bakagaruka mu murongo mwiza kuko abenshi iyo bageze muri iki kigero usanga batagikunda iby’ijambo ry’Imana cyane.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe