Yvonne Chaka Chaka, umuririmbyikazi w’icyamamare muri Afurika

Yanditswe: 09-10-2015

Yvonne Chaka Chaka, ni umuririmbyikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo. Chaka Chaka ubusanzwe wavutse yitwa Yvonne Machaka, yavutse ahagana mu 1965 avukira mu gace kitwa Dobnsville muri Soweto.

Uyu mukobwa yabayeho mu buzima buruhije cyane. Ku myaka 11 gusa, nibwo ise umubyara yitabye Imana. Nyina umubyara yari umukozi wo mu rugo ahembwa amarand 40 angana n’amafaranga . aya mafaranga akaba yaragombaga kubatunga we n’abavandimwe be 3 bavukanaga. Gusa, Yvonne Chaka Chaka akaba yaraje kuvana umuryango we mu buzima bubi kubera impano ye yo kuririmba.

Chaka Chaka yatangiye kuririmba ku myaka 19 gusa y’amavuko aho yari yaravumbuwe na Phil Hollis wakoraga mu nzu itunganya umuziki mu mujyi wa Johannesburg yitwa
Dephon Records.

Album ye ya mbere yitwa “I’m in love with DJ” yari iriho indirimbo zirimo I’m burning Up, I Cry For Freedom, Motherland ndetse na Umqombothi yamamaye cyane. Aha nibwo yatangiye kwamamara cyane nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Chaka Chaka afite impamyabumenyi mu bintu bibiri bitandukanye. Imwe ayifite muri Adult Education naho indi akayigira mu bijyanye na local government, Management and administration. Nanone, yize ibijyanye no kuvuga ndetse no gukina amakinamico muri Trinity College iri mu mujyi wa London.

Yvonne Chaka Chaka yashakanye na Mandlele Mhinga bakaba bafitanye abana bane b’abahungu. Uyu muryango ufite uruganda rukora imodoka za Limousine. By’umwihariko, Yvonne afite inzu ye itunganya umuziki. Nanone, Yvonne Chaka Chaka yigish
Ubuvanganzo muri Kaminuza ya Johannesburg ndetse akaba ari no mu miryango itandukanye ifasha abantu.

Wikipedia.org
SHYAKA Cedric

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe