Ikosa abakuze bakora rigatuma umwana atinda kureka kuvuga uburimi

Yanditswe: 08-10-2015

Hari ibintu abantu bakuze bakora igihe bari kuvugana n’umwana muto ku buryo umuntu mukuru ahindura ijwi agahindura n’uburyo ijambo rivugwamo. Ubwo buryo bwo guhindura uburyo ijambo rivugwamo uhinduye ijwi ryaryo gusa bigira ingaruka nziza ku mwana ariko iyo ushatse kujya umuganiriza usa n’uvuga uburimi ibyo bigira ingaruka bigatuma umwana yumva ko kuvuga uburimi aribyo byiza.

Dore uburyo bwiza bwo gufasha umwana kumenya kuvuga vuba :

Tsindagira amagambo
Guhindura ijwi ijambo rivugwamo ni uburyo ushobora kuvuga ugasa n’utsindagira ijambo cyane cyangwa se ukarivuga urandaga. Urugero iyo uvuga ngo : Mbega umwanaaa mwizaaaa, ibyo bikurura umwana akumva ashaka kukumva ndetse bikamufasha no gufata amagambo mu mutwe.

Koresha amagambo yoroshye n’interuro ngufi
Aha ahanini ukoresha amagambo yoroshye n’interuro ngufi ugashyira amarangamutima mu buryo uvuga ayo magambo.

Kuva umwana akivuka ni byiza kumuvugisha ukoresheje ubu buryo kugeza amenye kuvuga neza ariko ukirinda kujya umuvugisha uvuga uburimi umwigana cyangwa se ngo uhine amagambo kugirango abashe kuyamenya vuba.

Urugero niba ushaka kubuza umwana ngo urashaka biscuit ? Ntukavuge ngo : urashaka biki ? Cyangwa se ngo urashaka kiki ?

Aha ababyeyi benshi bibeshya ko kubwira umwana amagambo azabafasha gufata vuba aribyo bizatuma amenya kuvuga vuba nyamara biba ari ukumwangiza kuko we akura aziko ariko ayo magambo avugwa

Muvugishe amagambo nyayo
Menya ko umwana akunda kuvuga ibyo yumvana abandi akaba ribyo yigana. Mu rwego rwo gukuza imivugire y’umwana wawe jya uvuga amagambo nyayo kandi ahita amwereka icyo ushaka kumubwira( les mots précis)

Mu gihe ubona asa naho atakumva ntukagire ubwoba kuko umwana yumva amagambo menshi kurusha ayo, kandi buri munsi aba agenda yiga andi magambo mashya.

Urugero niba ataramenya ijambo inshuti ukamubwira ngo : turaza kujya gusura inshuti yawe Ella, iyo abonye mujya kumusura kandi koko ari inshuti ye ahita amenya icyo iryo jambo rivuze.

Koresha ibimenyetso

Ibi nabyo bituma amenya ubusobanuro bw’ijambo bikamworohera kuvuga iryo jambo kuko arizi.

Bwira umwana ngo nzanira kiriya gikombe nubona atakimenye umutungire ututoki, ubutaha nusubiramo ijambo igikombe azajya ahita amenya icyo umubwiye.
Wakora iki igihe ubona umwana wawe atareka kuvuga uburimi ?

Niba umwana akomeza kuvuga uburimi komeza umuhe urugero rwiza ukomeze umubwira amagambo nyayo uko avugwa aho kumutera umwete wo gukomeza kuvuga uburimi ngo uvuge ijambo nk’uko arivuga.

Komeza ujye umuba hafi urebe ko adashobora kuba ari ibintu yikoresha kuko yabonye aribyo avuga abantu bakishima, cyangwa se akaba ashobora kuba yigana undi mwana muto mufite mu rugo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe