Joy Uwanziga, yanditse igitabo kiri kugurwa cyane ku isi

Yanditswe: 07-10-2015

Joy Nzamwita Uwanziga ni umunyarwandakazi uba mu Buholandi akaba yaranditse igitabo cyitwa “Manners in Rwanda” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga imigenzereze mu Rwanda. Iki gitabo kivuga ku muco, imigenzo nyarwanda, n’imigenzereze iranga imibereho ya Kinyarwanda. Kubera ubuhanga n’ubuvanganzo bugaragara muri iki gitabo, byatumye cyiza mu bitabo bikunzwe cyane kuva cyasohoka.

Joy Nzamwita Uwanziga ni umunyarwandakazi ariko wavukiye muri Uganda akaba ari umwana wa kabiri mu bana barindwi. Joy yakuriye mu Rwanda akaba ari naho yarerewe. Yize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami rya social sciences akaba anafite ikiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri International School of Protocol and diplomacy y’i Brussels. Mu bundi buzima busanzwe Joy arubatse akaba afite abana babiri.

Ku bijyanye n’igitabo Manners in Rwanda, Joy avuga ko cyasohotse mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka kikaba cyarasohowe n’inzu yabugenewe yitwa Inkwater Press yo muri Portland muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Manners in Rwanda ni igitabo kiva umuzi ibijyanye n’umuco n’indangagaciro nyarwanda ariko kikaba cyanditswe ku buryo gishishikariza abacyerarugendo gusura u Rwanda.

Muri iki gitabo kandi Joy agaruka ku rukundo hagati y’abashakanye n’uburyo mu muco nyarwanda abageni bigishwa kunezezanya, aho asobanura uburyo bwo kurambagiza, ubukwe, umuhuro ndetse akavuga no ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye mu muco w’abanyarwanda akavuga uburyo abandi bagore bakuze bigishaga abakobwa uburyo bazabyitwaramo.

Iki gitabo kiri mu rurimi rw’icyongereza ariko kikagira n’ibindi bice bibiri biri mu Kinyarwanda, umwanditsi wacyo kandi yibanda ku bikorwa by’ubupfura buri wese akwiriye kwitwararika( do’s) akanagaruka ku bikorwa by’ubugwari uba ugomba kwirinda(don’ts)

Joy kandi avuga ko icyatumye yandika igitabo ku muco ari uburyo yiyumvamo indimi agashishikazwa n’imibereho y’abantu ibyo bikaba byaratumye anibaza ku buryo yabihuza n’abasura igihugu avukako aricyo cy’u Rwanda.

Kuva iki gitabo cyasohoka muri Gicurasi uyu mwaka kimaze kugurwa n’abasomyi batari bake kuko ku rubuga rwa Amazon mu kwezi kwa Nyakanga bagaragazagako kiri ku mwanya wa 41 mu bitabo 100 bikunzwe byo muri Afrika yo hagati.

Iki gitabo gishobora kuboneka kuri Amazon.com, inkwaterpress.com, Barnes&Nobles, Powells, ebay, bol.com, n’ahandi. Mu Rwanda kiboneka kuri Librairie Ikirezi, Caritas, Excel Bookshop iba kuri MTN Centre, Simba Supermarket no kunzu igurisha ibitabo by’amashuri iba Gishushu

Gracieuse Uwadata

.

.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe