Ibyo yakoreye murumuna we wendaga kumutwara Fiyanse

Yanditswe: 05-10-2015

Umukobwa umwe tutari butangaze amazina ye,yaduhaye ubuhamya burimo isomo ry’uko waca murumuna wawe ku musore mwenda kubana,igihe ubona ashaka kumugutwara kandi mu buryo bwiza mudateye amahane.

Dore uburyo uyu mukobwa yakoresheje.

1. Yabanje kumenya neza by’ukuri niba koko murumuna we afite gahunda yo kumutwara umusore bendaga kubana akoresheje kumuneka,haba mu biganiro,ubutumwa bugufi bohererezanya kuri kuri telefoni.

2. Yashakishije uburyo bwose yamenya icyo umuhungu atekereza kuri murumuna we,akoresheje inshuti za hafi z’umuhungu,maze amenya ko murumuna we ariwe wifuza uwo musore ariko we bikaba bitaramuzamo neza.

3. Yagerageje kuba hafi fiyanse we ndetse akongera urukundo yari asanzwe amugaragariza kandi anamwumvisha ko bagomba gutegura ubukwe vuba.

4. Yihereranye murumuna we amugusha neza amubaza uko abona fiyansi we,maze atangira kumusebya amuvuga ibibi gusa ndetse amumwangisha ngo nta mugabo umurimo n’ibindi byinshi.

5. Yihanije murumuna we kuvuga nabi fiyanse we kandi amubwira ko adashaka kuzongera kubona amwandikira cyangwa amwivugishaho ariko abimubwirana ineza

6. Yabonye murumuna we akomeje umushyikirano na fiyansi we maze amuteza ababyeyi,arabamuregera yongera kumwihaniza imbere y’ababyeyi babo maze nabo bamubwira ko batamushyigikiye.

7. Yashatse umwanya ahuza fiyansi we na murumuna we bahurira ahantu bonyine,ababwira ko umubano wabo awukemanga kandi yongera kwihaniza murumuna we imbere ya fiyansi.

Ibi uyu mukobwa yakoze byatumye murumuna we yihana,acika burundu kuri fiyansi wa mukuru we kandi mu buryo bwiza badateye amahane.Nawe rero igihe cyose uzabona murumuna wawe afitanye umubano wihariye n’umuhungu mukundana uzagire amakenga kandi nubona bihisha ikintu gishobora kubatandukanya,uzakoreshe ubu buryo buzagufasha kubatandukanya kuko urebye nabi yamugutwara burundu

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe