Yanshinjaga ko namwanduje Sida basanga ndi muzima

Yanditswe: 05-10-2015

Bijya bibaho ko umugore n’umugabo bashakanye umwe ashobora kuba yaranduye virusi itera SIDA undi akaza gusanga nta bwandu afite, gusa na none kuba abashakanye bamarana igihe kirekire kigera ku mwaka baryamana kandi batikingiye ni gake bibaho ko batanduzanya iyo umwe yaciye undi inyuma akandura. Gusa umubyeyi twaganiriye we yagize amahirwe amara umwaka abana n’umugabo we yaranduye atabizi ariko aza gusanga ari muzima

Uyu mubyeyi ufitanye n’umugabo we abana batatu yagize ati : “ Nashakanye n’umugabo wanjye twese turi bazima kuko twari twaripimishije tubyarana abana ba mbere babiri tujya kwipimisha kwa muganga twe tugasanga turi bazima.

Ngiye kubyara umwana wa gatatu nagiye kwipimisha nkibisanzwe badusaba kuzazana n’abagabo bacu nk’uko ku bigo nderabuzima basanzwe babigenza. Icyo gihe umugabo wanjye yarabyanze akambwira ngo nzabanze jye mu ivuriro ryigenga bampime ndi jyenyine, atangira kujya ambeshyera ngo asigaye yumva bavuga ko inda ntwite atari iye, ngo kandi ababimubwia bavuga ko umugabo wanteye iyo nda yanduye virusi itera SIDA.

Yakomeje kujya yisaza simenye impamvu ituma ahora ambeshyera ko nshobora kuba naramwanduje,kandi namusaba ko tujyana kwa muganga kwipimisha akabyanga. Nageze aho njya ku ivuriro ryigenga ndimpimisha kuko yahoraga abinsaba ambwira ko wasanga njye naranduye we ngo akaba ari muzima.

Barapimye basanga ndi muzima, ndataha mbibwira umugabo ko nasanze ndi muzima ngo ndebe icyo yashakaga kugeraho. Naho ubwo kumbwira gutyo we yari amaze igihe yaravuye kwipimisha bamubwira ko yanduye kuko yari yaranciye inyuma noneho akumva ko ubwo nanjye yanyanduje ahubwo agashaka kuzahita abinshyiraho ko arijye wamwanduje.

Mweretse ibisubizo yabaye nk’uguye mu kantu ariko yishyiramo ikizere ko aho yipimishije baba baramubeshye noneho anyemerera ko tuzajyana ku kigo nderabuzima bakadupima twese kuko nari ntwite.

Twagiyeyo baradupima bazanye ibisubizo na none byerekana ko ndi muzima we akaba yaranduye. Yarongeye arisaza ngo ni gute arijye waba waramuciye inyuma none bakaba basanze we yaranduye njye ndi muzima, ashaka ko basubiramo ibizamini baranga ariko ibyo byose yabikoreraga kugirango arebe neza ko nanjye nanduye kuko we yari yarabimenye mbere akabimpisha ashaka kunyanduza ngo azakunde ambeshyere ko ari jye wamwanduje ariko Imana yarandinze tumara umwaka aziko yanduye njye ntabizi agera naho antera inda ntazi ko yanduye.

Maze kumenya ukuri yashatse none kwicisha bugufi ngo ansabe imbabazi ndabyanga. Icyatumye mwima imbabazi ni uko yagize icyaha cyo kunca inyuma, akamenya ko yanduye nanjye agashaka kunyanduza kandi abizi neza ko yanduye.

Ubu twaratandukanye n’ubwo bitemewe mu mategeko, uwo mwana twabyaranye, umugabo yaramaze kwandura njye ndi muzima, amaze kugeza imyaka itatu. N’ubwo yambwije ukuri akambwira ko yari yaratinye kubimbwira numva ntazamubabarira kuko yashatse kunyanduza abizi neza akamara umwaka wose azi ko yanduye akareka tukajya turyamana."

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe