Uko wakora shokora utayitetse
Yanditswe: 30-09-2015
Ubusanzwe umuntu akora shokora ayitetse mu ifuru cyangwa se ukayiteka mu bundi buryo, ariko hari n’ubundi buryo wakora shokora utayitetse kandi nayo ikaryoha.
Dore uko wategura iyo shokora :
Ibikoresho ku bantu 10
- Umuhondo w’amagi 10
- Isukari y’umushonge garama 330
- Amavuta ya beurre garama 350
- Ifu ya cacao irimo isukari garama 120
- Crème fraiche garama 330
Uko bikorwa
- Vanga umuhondo w’igi n’umushonge w’isukari ubone imvange ifashe
- Yengesha shokora na beurre
- Vanga beurre na shokora wongeremo ifu ya cacao wayunguruye neza
- Koroga crème uyivange muri rwa ruvange rwa shokora
- Shyira urwo ruvange mu gikoresho usanzwe ushyira mu ifuru aho kuyishyira mu ifuru ubitereke muri frigo bimaremo amasaha 12
- Yikuremo uyikate neza
Gracieuse Uwadata