Uko wakora shokora utayitetse

Yanditswe: 30-09-2015

Ubusanzwe umuntu akora shokora ayitetse mu ifuru cyangwa se ukayiteka mu bundi buryo, ariko hari n’ubundi buryo wakora shokora utayitetse kandi nayo ikaryoha.
Dore uko wategura iyo shokora :

Ibikoresho ku bantu 10

  • Umuhondo w’amagi 10
  • Isukari y’umushonge garama 330
  • Amavuta ya beurre garama 350
  • Ifu ya cacao irimo isukari garama 120
  • Crème fraiche garama 330

Uko bikorwa

  1. Vanga umuhondo w’igi n’umushonge w’isukari ubone imvange ifashe
  2. Yengesha shokora na beurre
  3. Vanga beurre na shokora wongeremo ifu ya cacao wayunguruye neza
  4. Koroga crème uyivange muri rwa ruvange rwa shokora
  5. Shyira urwo ruvange mu gikoresho usanzwe ushyira mu ifuru aho kuyishyira mu ifuru ubitereke muri frigo bimaremo amasaha 12
  6. Yikuremo uyikate neza

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe