Menya byinshi kuri Queen Cha uzwi mu muziki nyarwanda

Yanditswe: 29-09-2015

Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya Queen Cha mu muziki nyarwanda ,uririmba mu njyana ya RnB na Afrobeat,mu ndirimbo zitandukanye kandi zikunzwe na benshi cyane cyane urubyiruko.

  • 1. Queen cha amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, akaba ari umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko
  • 2. Yavutse tariki ya tariki 5 kamena 1991
  • 3. Avuka mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga kuri ubu akaba abarizwa I Nyamirambo mu mujyi wa kigali.
  • 4. Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF(Ecole de Science Anglais Francais), yiga icyiciro rusange muri GSNDL(Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, maze ayisumbuye ayasoreza mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare.
  • 5. Queen cha yarangije amashuri ya kaminuza mu mwaka wa 2014, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Ibinyabuzima (Biologie)..
  • 6. Queen Cha yatangiye kujya mu muziki mu mpera zumwaka wa 2011,abifashijwemo na Riderman .
  • 7. Indirimbo ya mbere yasohoye ni iyitwa ‘’uranyura ‘’ndetse na ‘’Windekura ‘’ari nazo zatumye atangira kumenyeka ,akomerezaho no gusohora izindi ndirimbo zirimo nka ‘’Umwe rukumbi, Njye ndagukunda,Icyaha ndacyemera,Kizimyamwoto,Iwawe, na queen of queens yakoranye na Washington wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda

Uyu muhanzikazi Queen cha avuga ko kuva kera yumvaga akunda umuziki kandi yumvaga azawukora,maze inzozi ze ziba impamo ubwo yatangiragusohora indirimbo, kandi nubu akaba akomeje gutera intambwe mu muziki,ndetse akaba anateganya byinshi kugira ngo umuziki we urusheho kugera ku rwego rwo hejuru.

Kuba yarakundaga umuziki kandi kuva ari muto binashimangirwa na bamwe mu banyeshuri biganye.Umutoni Lea wize ku kigo kimwe nawe mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza,avuga ko yahoraga abona Queen cha akunda umuziki kuko ngo yakundaga kuririrmba cyane ndetse agakunda n’ibirori birimo umuziki cyane.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Queen Cha ni umuhanzi ufite indirimbo zikunzwe nabenshi kandi afite ubuhanga budashidukanywa ho nabenshi, kandi ni umwe mubahanzi kazi mu rwanda bafite public nini, byigaragaza cyane kuma radio menshi mugutora indirimbo zikunzwe ! Akaba afite abafans be bitwa Ibikomangoma. Icyo mwifuriza nukurushaho gutera imbere, Imana izabimufashemo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe