Uwo twendaga kubana yampoye ko nta kazi mfite,abana n’undi

Yanditswe: 28-09-2015

Gerardine umukobwa w’imyaka 27,amaze imyaka itatu akundana n’umusore ndetse bendaga kubana none bahagaritse urukundo rwabo ndetse n’ubukwe bapfuye ko umukobwa nta kazi afite yibanira n’undi,dore ko kuva batangira gukundana yamubwiraga ko bazabana ari uko afite akazi.

Mu ishavu ryinshi yatewe n’umukunzi we,uyu mukobwa yatuganiriye uburyo yakundanye n’uwo musore umuhemukiye,ndetse akirinda no kugira undi muhungu akundana nawe mu buzima bwe none ku munota wa nyuma ibyabo bimaze kugera kure akaba amwanze.

Gerardine ati :’’ nakundanye n’umuhungu nkirangiza amashuri,maze urukundo rurasagamba bigera kure,ababyeyi n’inshuti bose barabimenya,ndetse nabonaga gutandukana n’uwo musore bidashoboka kuko naramwizeraga kandi nawe akanyereka ko turi kumwe muri byose,ariko nyuma aza kumpinduka mu buryo nakwita ko bwari butunguranye.

Dutangira gukundana mu minsi ya mbere,yakundaga kumbwira ko azashaka umugore ufite akazi kandi keza,ariko icyo gihe nta kazi nari mfite,kuko nibwo nari nkirangiza amashuri ariko nari ndi kugashaka kuko nawe twahuye twese twiruka ku kazi.Ntibyatinze twisanga mu rukundo rukomeye,maze hashize umwaka aba abonye akazi keza,nanjye nguma aho ntarakabona ariko turakomeza turakundana.

Nyuma y’umwaka n’igice nanjye naje kubona akazi ariko katampemba menshi,n’uko umusore arishima ndetse atangira kumbwira gahunda z’ubukwe mu mwaka kurikira.Ubwo twari tumaranye imyaka ibiri dukundana dutangira kwitegura ubukwe muri uyu mwaka, dore ko wari uwa gatatu turi mu rukundo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka aho nakoraga bagabanije abakozi nanjye ngendamo baranyirukana,ubwo umuhungu ntangira kubona agenda ahinduka buhoro buhoro,maze ntangira gutekereza ko yaba agiye kubivamo kuko abona nta kazi nkifite.N’uko maze nk’amezi ane nicaye nta kazi nibwo yantumyeho ngo tuganire ku by’ubukwe twiteguraga.

Nagiye iwe mpasanga amafoto menshi n’undi mukobwa bifotoranyije,arayanyereka ambwira ko ari we bagiye kubana mu minsi ya vuba,ngo kuko ntiyabana n’umukobwa utagira akazi,ndetse yongera kunyibutsa ko yabimbwiye kuva kera ko azashaka umugore ufite akazi.

Namubajije niba nta kindi kibyihishe inyuma, ngo menye icyo dupfuye nk’umuntu twari tumaranye icyo gihe cyose dukundana kandi tunitegura kubana,ambwira ko nta kindi dupfuye ahubwo ngo ko atategereza igihe nzongera kubonera akandi kazi,nuko ndihanagura ndamureka,maze mu gihe twari twarateguyemo ubukwe abukorana na wa wundi ufite akazi."

Ng’ubwo ubuhamya bwa Gerardine,umukobwa watewe igikomere n’umuhungu bakundanye imyaka itatu yose akaza kumuhora ko nta kazi afite akibanira n’ugafite.

agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe