Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko warwanya Iminkanyari ukorejeje igi

Uko warwanya Iminkanyari ukorejeje igi

Yanditswe kuwa 20-11-2017 Saa 02 : 05

Umweru w’igi n’ikiribwa gikungahaye mu gukomeza umubiri cyangwa se (proteine) kizwiho kuba gikoreshwa mu kurwanya iminkanyari.
Ibikenerwa :
1. Igi
2. 1cl yamavuta y’ubuto
3. Igice cy’indimu
Ibikoresho :
1. Icupa
2. umutozo
Uko wabigenza :
1. Mena igi ribisi utandukanye umweru w’igi n’umuhondo waryo
2. Umuhondo wushyire ku ruhande(ntuwujugunye ushobora kuwukoresha mubindi uributegure)
3. Kubita umweru kuburyo uhinduka
4. Ongeramo amavuta y’ubuto hamwe n’umutobe w’indimu
5. Bivange
6. Ubishyire mw’isura wirinda kugeza aho amaso azengurukiye
7. Birekereho iminota 30
8. Bikureho mw’isura yawe ukoresheje amazi akonje
9. Ihanagure na essui main isa neza
10. Ibyo nibyo gukora rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru

Ubwanditsi
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe