Uko abana n’umugabo ufite ubumuga bwo kutavuga

Yanditswe: 27-09-2015

Bikunze kugorana ko umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga ashyingiranwa n’undi utabufite, ariko nyamara birashoboka kandi nk’uko umubyeyi twaganiriye yabitubwiye, abana n’umugabo ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva kandi babana neza, barakundanye ku buryo umuryango wabo uri mu miryango y’intangarugero.

Uyu mubyeyi yagize ati : “Twakundanye ari ibintu bigoye ndetse bizamo n’amagambo menshi, ari iwacu ntibashakaga ko tubana ndetse n’abavandimwe baramumbuzaga kuko yari afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Nanjye ubwanjye ntibyari binyoroheye kuko sinarinzi ururimi yakoreshaga rw’amarenga byasabaga ko umuhungu wari inshuti ye yazaga akansobanurira.

Twakomeje gukundana ariko abantu benshi bakaturwanya bumva ko bidashoboka ko twabana, ariko barushywaga n’ubusa kuko twaje kubana ubu tukaba dufitanye abana bane. Abo abana bose ni bazima barumva bakanavuga mbese nyine dufite umuryango mwiza ukundana.

Ikintu cy’umwihariko nabonye ku mugabo wanjye mu myaka yose tumaranye ni uko akunda abana cyane ku buryo iyo nabaga mfite uruhinja hari ubwo rwariraga akantanga kubimenya. Kugirango amenye ko umwana ari kurira yaramukorakoraga yakumva atera imigeri akamenya ko ari kurira ubwo akankangura nkamwonsa.

Nubwo abantu benshi bajya bibeshya ko kubana n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bidashoboka, iyo wakunze umuntu uko yaba ameze kose ubana nawe kandi kuba twari twarakundanye by’ukuri nta witaye ku kibazo undi afite, biri mu byatumye tubana neza ubu tukaba tumaranye imyaka igera kuri 12 tubana neza mu mahoro nta ntonganya.

Yego hari ubwo biba ikibazo iyo ubana n’umuntu utari bukumve cyangwa se ngo avuge ariko uko umumenyera mugenda mumenya uburyo mubanamo , mugakoresha amarenga kandi kuko ugenda umenyera amarenga cyane ugera aho ukumva ko ari uburyo bwo kuvugana nk’uko abandi baganira bakumvikana.

Icyo nshishikariza buri wese ni uko mu gihe ukunze umuntu ufite ubumuga udakwiye kugira isoni zo kubana nawe kuko iyo mukundanye byose birashoboka kandi nabo ni abantu bakeneye gukundwa nk’abandi."

Agasaro

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe