Ibyamufashije kumvikana na nyirabukwe babana mu nzu imwe

Yanditswe: 21-09-2015

Ntibikunze kubaho ko nyirabukwe n’umukazana babana neza igihe baba mu nzu imwe. Ariko nk’uko umubyeyi waduhaye ubu buhamya yabiduhamirije, birashoboka ko wabana neza na nyokobukwe mubana mu nzu imwe nk’uko uyu mubyeyi abivuga :
Yagize ati : ‘ Tukirambagizana n’umugabo wanjye yahoraga ambwira ko tuzabana mu nzu imwe na mabukwe ariko nkumva binteye ubwoba, nkahora muhakanira mubwira ko ntazabyemera. Twakomeje kubiganiraho umugabo anyereka ko ari ngombwa ko tubana kuko mabukwe yari asigaranye umugabo wanjye gusa abandi bana bose bari barabishe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nageze aho mbona ko umugabo wanjye afite ukuri kuko mabukwe arashaje akeneye umuntu wo kumuba hafi. Byaje kuba akarusho rero kuko twakoze ubukwe nkataha mu nzu n’ubundi umugabo wanjye yari asanzwe abanamo na mama we. Abantu ntibabibonye neza baratubwiraga ngo tuzakoreshe iyacu, ariko kuko twari twaramaze gufata umwanzuro twarabihoreye dukomeza gahunda yacu.

Muri make rero ubu mba mu nzu imwe na mabukwe, tumaze imyaka agera kuri irindwi tubana nta kibazo tugirana kidasanzwe ibibazo tugira ni bimwe by’abantu babana bisanzwe. Ibintu rero byamfashije kubana neza na mabukwe mu nzu imwe ni ibintu bigera nko kuri bine kandi nizeye ko byafasha n’abandi bahura n’ibibazo byo kubana neza na nyirabukwe.

Kugira intego ku muryango wawe : Maze kubona ko nzabana mu nzu imwe na mabukwe nahise mvuga nti ni iki cyamfasha kuzabana neza nawe ? Mbona ko icyamfasha cyane ari ukugira intego ku muryango wanjye. Niba uri wa muntu uhuzagurika udafite intego ku muryango wawe ukaba uri wa muntu wumva ko agakomye kose uzigendera, ntibishoboka ko wabana na nyokobukwe mu nzu. Kugira intego yo kumva ko nzita ku mukecuru uko nshoboye, nkita ku bana no ku mugabo no kuba nzi neza ko ngomba kubana nabo akaramata uko byagenda kose byaramfashije bindinda no guhuzagurika mu rugo.

Kwihangana : sinavuga ngo tubana mu mahoro atagira ikibazo na kimwe ariko na none umuntu ugeze mu zabukuru uba ugomba kumenya ko agenda amera nk’umwana ibyo yagukorera bibi ukihangana kuko uziko wamaze kugira intego ku muryango wawe.

Gusenga : ikindi kintu navuga ko cyamfasha kurusha ibindi ni ugusenga kuko ari umukecuru wacu akunda gusenga natwe tukabikunda usanga anyigishiriza abana gusenga ibyo bigatuma numva ndushijeho kumukunda. Ubu rwa rwikekwe nagiraga ntarabana n’umugabo wanjye rwarashize nsigaye numva mabukwe mufata nka mama wambyaye.

Kumenya ibyo mabukwe ankeneyeho : ahanini naje gusanga ikintu kinini gitera amakimbirane hagati y’abakazana naba nyirabukwe bana mu nzu imwe hari ubwo abakazana tuba tubifitemo uruhare. Iyo wamenye ibyo umukecuru akenera ukagerageza kubimushakira, ukamwitaho kandi ukikuramo ko akubereye umutwaro, ukamukundira ibyiza afite kuko mpamya neza ko mu burere abana banjye bazagira hari uruhare runini nyirakuru yabigizemo.

Ngibyo ibyo uwo mubyeyi avuga ko byamufashije kubana neza na nyirabukwe babana mu nzu imwe, mu gihe ibi bidakunze korohera imiryango imwe n’imwe aho usanga bamwe bibagiraho ingaruka mbi mu mibanire yabo, haba hagati y’umugore n’umugabo cyangwa se hagati y’umukazana na nyirabukwe.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • kambabwire nge ibyanfashije kubana namabukwe munzu ndetse nabana be bato.

    Guceceka nkasa ntaho ntazi ibyabaye : Mubyukuri ndicecekera ukagirango ibyo mabukwe avuga cyangwa ibyo akora simbizi

    kwibaza ngo arimama nabigirante : Iyo mabukwe ankoreye ikosa ahokugirango ndakare cyane mpita nibazango mbese ubu arimama ibikoze namwirukana cyangwa namwihanganira ? igisubizo kiba ngo mama namwihanganira bigatuma mbasha kwihanganira na mabukwe.
    Kurwanira ishyaka umugabo wange : Numva uko byagenda kose ngomba kurwanira ishyaka umugabo wange, ibyo rero bituma mbasha kwihanganira amakosa yose aturutse kuri mabukwe ndetse nabanabe bato.
    Kuganira n’umugabo kumakosa bakoze nkabona arandenze, urugero gukubita umukozi. Iyo mbonye ntabasha kubicyemura ngenyine, mbiganiriza umugabo akanfasha kubikemura.
    Icyo nababwira cyo nuko kubana na nyokobukwe munzu bitoroshye ariko birashoboka.
    Iyo umuhaye ikintu ntanyurwa, ndetse niyo ntacyo ufite agirango wa mwimye. Wavuga hubanabe ati arabanga, yarwara akijyana kwamuganga ati ntibanyitaho kandi ubwo ubawagiye kukaza utagomba gusiba uko ibitecyereje. yewe uwanjewe ntashobora no kwikoza abuzukuru, numusanze arakubitwa ati uranyanduriza imyenda. nabo bigatuma bamwanga, abakozi yirirwa abatuka bigatuma nabo batamwishimira. Ariko ibyo byose nsankaho ntabibona, abakozi mbabwirako iyo umuntu ashaje amerankumwana bagomba kumwihorera.

  • MURAHO NEZA NSHUTI Z’UMUSARABA , SHA MURI VUGIRA MUTYO KUBANA NA NYOKOBUKWE UDASENGA BITRAKANYAGWA UJYA MU BAPFUMU SHA MWICECEKERE NSHUTI URETSE GUSENGA BYONYINE NIBYO BIBESHHO URUGO NI ABAWE. MURAKOZE

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe