Ahabanza » Guteka » Deseri » Salade y’umuceri na thon

Salade y’umuceri na thon

Yanditswe kuwa 18-06-2018 Saa 09 : 21

Tumenyereye ko umuceri utegurwa ku buryo butandukanye haba mu kuwuteka utogosheje bisanzwe, kuwutekamo ipirawu n’ibindi. Hari n’ ;ubundi buryo wateguramo umuceri bwiyongera kuri ubwo twari dusanzwe tuzi ukaba wategura salade y’umuceri.

Dore uko wategura iryo funguro n’ibikoresho rigusaba :

  • Umuceri garama 250
  • Inyanya 6 ziri mu rugero
  • Poivrons 3
  • Akabuwate ka thon cyangwa se sardines
  • Urusenda ruto 1
  • Sauce vinaigrette
  • Amagi 3
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Ronga umuceri uwutogose mu mazi arimo umunyu
  2. Ronga inyanya na poivrons
  3. Togosa amagi ashye uyakatemo kane unyanyagizeho umunyu
  4. Kata inyanya mo ibisate by’ibizeru naho poivrons zo uzirapemo udusate tureture tunanutse
  5. Rapa urusenda
  6. Fata thon uvange n’ibindi bikoresho byose uretse amagi n’inyanya
  7. Ongeramo vinaigrette uvange
  8. Tegura salade yawe hejuru utakeho inyanya n’amagi wakasemo kane

Byakuwe mu gitabo cyitwa : “ la cuisine aux pays du soleil”, bishyirwa mu Kinyarwanda na Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe