Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibimenyetso biranga umwana utabona ababyeyi bihagije

Ibimenyetso biranga umwana utabona ababyeyi bihagije

Yanditswe kuwa 13-12-2017 Saa 02 : 06

Abana bari mu byiciro bitandukanye ukurikije imyaka, bityo n’uburyo bakenera ababyeyi babo buratandukanye.
Muri iyi nkuru turibanda ku bana bari mu kigero cyo kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka ibiri( 0-2). Uyu mwana rero kuko aba atabasha gusobanura ko yabuze ababyeyi, hari ibindi bimenyetso abigaragarisha. Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso ariko si byose.

Kudakunda ababyeyi : . Ibi akenshi biterwa no kuba ataramenyereye kubabona ndetse no kubumva hafi ye cyane. ubundi mu gihe cyo konka ni bwo ubuzima bwe n’ubwa nyina bwisanisha cyane, icyo gihe nyina akaba umuntu utandukanye n’abandi imbere y’umwana, ubwo rero iyo iyi sano itabonye ikiyikomeza (konka ) umwana akura yiyumvamo uwo ahora abona bugufi bwe.

Ibi rero bigaragara cyane cyane iyo umwana arwaye usanga umwe mu babyeyi yaretse ibindi ngo amwiteho ariko umwana akamwanga, umwana agashaka kubona wa mukozi cyangwa undi muntu bahorana wenyine, ku buryo no kujya kwa muganga bagomba kujyana n’umukozi.

Guhorana umutuzo ukabije(Timidite) : Uyu mutuzo uterwa no kuba atarigeze abona umuntu bahorana ngo amukinishe amufashe gutekereza agire n’amatsiko ku byo abona bimutere gukubagana ashaka kubikora nawe. Uyu mwana n’iyo agiye mu ishuri hari igihe aba umunebwe kuko akora ibyo mwalimu amweretse gusa, akenshi uyu mwana azagwa nabi (kutishima), kutava ku izima, n’ibindi.

Umubyibuho udasanzwe :Uyu mubyibuho ahanini uterwa n’uko ingingo z’umwana zitaba zaramenyerejwe gukora mu gihe umukozi amwitaho akanya gato kubera guhugira mu mirimo yindi. Umwana rero ntamenyere gukina, kwiruka, gusimbuka, ahubwo agakunda kuryama kubera guhora bamuryamishije cyangwa bamuhetse.
Usanga rero umwana arya neza ariko ntakoreshe ibyo aba yariye bibyare ingufu z’umubiri.
Kutemera guhanwa : Uyu mwana ni gake yemera guhanwa n’umubyeyi we igihe yagize amakosa, kuko akenshi yamenyere igitsure cy’umukozi, mu gihe wa mukozi atagihari iyo haje undi umwana ntamwumvira.

Hari n’ibindi bitandukanye harimo nk’uko imikino yabana yibanda ku gukina bajya ku kazi. Gukubagana cyane, n’ibindi

Inama kuri iki kibazo

Ntibishobokera ababyeyi benshi guhagarika akazi ka buri munsi ngo bicare barere abana gusa, ahubwo amasaha y’akazi twayakoresha neza tukibuka abana. Ibi ni bimwe wakora :

  • Kwirinda gutaha unaniwe cyane kuburyo utabona uko wita ku mwana. Gira byibura umwanya muto umuteruye nta kindi uhugiyemo.
  • Kudatahana akazi ko gukorera mu rugo.
  • Kutagaragaza ikibazo wagiriye ku kazi cyamgwa ahandi igihe ugeze mu rugo. Ugacya mu maso igihe uri kumwe n’umwana
  • Kugabanya gahunda nyinshi zitihutirwa za nyuma y’akazi. Nko kujya muri salon, gusurana, guhaha buri munsi, inama z’ubukwe …
  • Kujyana n’umwana muri gahunda zimwe na zimwe. Mu gihe zitabangamira umwana
  • Gukoresha iminsi y’ikiruhuko wita ku mwana ntubiharire gutaha amakwe, gukora imisatsi, guhemba, insengero, utubari, n’ibindi.

Babyeyi, tuzi ko abana ari impano y’Imana kandi ni umugisha, bityo rero tujye twita kubana bacu neza. Ntitwareka imirimo yacu, ariko abana ni ibanze muri byose, twakora ibijyanye n’umwanya dufite kugira ngo tumenye ubuzima bw’abana bacu uburere n’ubuvuke bigomba kuba nk’Isanga n’Ingoyi.

Violette M. 
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe