Charlotte ufite agence icuruza amatike y’indege i musanze

Yanditswe: 09-09-2015

Charlotte Rwamwami ni umubyeyi w’imyaka 38, arubatse akaba afite abana 3. Yashinze agence yo gucuruza amatike y’indege zijya mu bice bitandukanye, hirya no hino ku isi yitwa’’ Hillwood Tour And Travel’’ikorera mu karere ka Musanze,kuva mu mwaka wa 2000.

Iyi agence itanga amatike y’indege z’amasosiyete arimo nka RwandAir ,Kenya Airways,Ethiopian Airlines ,Quatar Airways n’izindi zikorera mu Rwanda zijya mu mahanga.Mbere yo gushinga iyi agence akaba yarakoranaga na kenya Airways acuruza amatike nyuma akaza guhitamo nawe kubyikorera ku giti cye.

Charlotte ngo kuva akiri umwana muto yakundaga ibijyanye n’indege ku buryo yumvaga akazi azakora mu buzima bwe kazaba kerekeranye n’iby’indege.Ati ;’’ « kubera uburyo namye nkunda indege mu buryo bukomeye,nashakaga no kuzakora ibijyanye nayo ariko n’ubundi nabigezeho kuko mu mwaka wa 2012 nibwo nasoje amasomo yanjye mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’indege no gukora amatike. »

Avuga ko kandi ko guhitamo kujya gukorera hafi Pariki y’ibirunga byamugiriye umumaro cyane kuko ariho abona abakiriya benshi biganjemo ba mukerarugendo,ariko baza bitewe n’igihe,kuko nko mu mpeshyi nibwo baza ari benshi ndetse no mu gihe cyo kwita izina kuko haba haje abanyamahanga benshi.Anavuga ko kandi yakundaga kuba hafi y’ibirunga ari nayo mpamvu yahisemo gukorera hafi yabyo.

Kuva mu mwaka wa 2000, nibwo charlotte yatangiye gukora yikorera aka kazi ko gucuruza amatike y’indege ,atangije miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda,maze uko iminsi ishira agenda atera imbere ndetse ubu akoresha n’abakozi 2 ,kugeza ubu akaba amaze kwizigama ageze kuri miliyoni 5.

Ashishikariza abagore b’abanyarwandakazi kwitinyuka bagakora mu buryo bwose bushoboka,baba nta n’ubushobozi bafite bakaba baguza banki maze bagakora umushinga runaka bitewe n’icyo bashaka ariko bakabanza kubitekerezaho no kwiga neza uburyo umushinga uzakorwamo.

Yagize ati ;’’« Abagore ntibakitinye,ikintu cyose utekereje gukora ntukitinye,ariko ubanze ugitekereze neza maze ushake aho uvana ubushobozi,uyaguze umuntu cyangwa uguze na banki kuko nanjye ntangira gukora uyu mushinga natangize amafaranga nagujije umugabo wanjye ariko kuko nari narawutekerejeho neza kandi n’ubusanzwe mbikunda byatumye nkora neza kuko ubu nta mwenda nkifite »
.
Nguko uko charlotte Rwamwami yiteje imbere mu gukata amatike y’indege zijya mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi,ndetse agahitamo kujya gukorera hafi y’ibirunga kuko ariho hakunze kuba abagenzi bagenda mu ndege cyane cyane ba mukerarugendo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe