Abantu batemerewe gushyingiranwa imbere y’amategeko

Yanditswe: 08-09-2015

Hari abantu batajya bemera gushyingiranwa imbere y’amategeko kubera isano bafitanye cyangwa se bigaterwa n’izindi mpamvu zitandukanye turi buze kurebera hamwe nkuko itegeko ribiteganya.

Dore abantu batazirirwa bajya gusaba ko bashyingiranwa imbere y’amategeko kuko batazabyemererwa :

  • • Abafitanye isano y’ubuvandimwe itaziguye ntibashobora gushyingiranwa. Naho abafitanye isano y’ubuvandimwe iziguye ntibashobora gushyingiranwa kugeza ku gisanira cya karindwi.
  • • Birabujijwe ko umuntu ashyingiranwa na sebukwe cyangwa nyirabukwe.

Birabujijwe kandi ko :

  • 1º Uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye yashyingiranwa nawe ;
  • 2º uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye yashyingiranwa n’abakomoka kuri uwo mwana ;
  • 3º Uwagizwe umwana n’utaramubyaye yashyingiranwa n’uwashyingiranywe n’uwamugize umwana ;
  • 4º Uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye yashyingiranwa n’uwashyingiranywe n’uwo mwana ;
  • 5º Abagizwe abana n’umuntu umwe utarababyaye bashyingiranwa ;
  • 6º Uwagizwe umwana yashyingiranwa n’abana b’uwemeye kumubera umubyeyi.

Imiziro ivugwa muri 5º na 6º ishobora kutitabwaho Minisitiri w’Ubucamanza cyangwa umuhagarariye abitangiye uruhushya kubera impamvu zikomeye.

  • Ntawe ushobora kongera gushyingirwa ugushyingirwa kwa mbere kukiriho
  • Umugore ntashobora kongera gushyingiramwa n’undi mugabo hatarashira iminsi magana atatu yuzuye atandukanye n’uwari umufite. Ariko na none icyo gihe gishobora guhagarikwa no kubyara.

Icyo gihe gihagarikwa na none iyo umugore yerekanye icyemezo cyo kwa muganga cy’uko atwite cyangwa adatwite gitanzwe n’akanama kabigenewe. Icyo cyemezo kigomba guhamywa na Perezida w’urukiko rwa Mbere rw’Iremezo mbere y’uko umugore yongera gushyingirwa.

Abo ni abantu batemerwa gushyingiranwa imbere y’amategeko nkuko itegeko ribiteganya. Iyo hari ugerageje kubikora nyuma akavumburwaho kuba afite zimwe muri izi mpamvu zavuzwe haruguru batari bashyingiranwa, gushyingiranwa birahagarikwa.

Byanditswe hifashishijwe Itegeko nº 42/1988. Interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’amategeko mbonezamubano, Igazeti ya Leta, 1989

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe