Ibintu 10 utari uzi kuri Shania Twain

Yanditswe: 05-09-2015

Umuhanzikazi Shania Twain ni umwe mu bahanze bakunzwe cyane mu myaka yo hambere gusa na n’ubu hari benshi indirimbo ze zigikora ku mutima, usibye ko n’ubwo atagikora iby’umuziki cyane akinyuzamo agataramira abakunzi ndetse akagenda anasohora izindi ndirimbo nshya.

Shania Twain afite ubwenegihugu bwa Canada akaba ari naho yavukiye
. Yavukiye muri Canada tariki ya 28 Kanama, 1965 avukira mu Windsor muri Ontario akurira mu mujyi muto wa Timmins naho ho muri Ontario.

1.Izina rya Twain yarikuye ku mugabo wa nyina
Ubusanzwe amazina bwite ya Shania Twain yitwa Eilleen Regina Edwards. Ababyeyi be batandukanye akiri muto nyuma mama we witwa Sharon aza kongera gushaka undi mugabo witwa Jerry Twain akaba ari nawe wareze Shania hamwe n’abandi bavandimwe be babiri ndetse banahabwa amazina ye, kuva ubwo Shania yiswe Eilleen Twain.

2.Yakuriye mu buzima bwa gikene

Mbere y’uko nyina wa Shania atandukana na papa wabo agashaka undi mugore babagaho mu buzima bubi bwa gikene kandi ugasanga papa wabo akunda guhohotera mama wabo. Ahanini ngo Shania yajyaga ku ishuri ajyanye umugati gusa akaba ariwo aza gufata nk’ifunguro rya saa sita.

3.Yatangiye kujya mu muziki ku myaka 3 gusa
Nubwo yabayeho mu buzima butamworoheye akiri umwana, Shania Twain yatangiye kurirmba afite imyaka 3 gusa, ku myaka 8 yari azi gucuranga gitari naho ku 10 gusa nibwo Shania yatangiye kwinjira mu bya muzika neza aho yiyandikiraga indirimbo ze ku giti cye.

4.Nyina yamubaye jhafi cyane

Ibyo byose yabifashwagamo na mama we Sharon utarahwemaga kumwereka ko amuri inyuma ndetse akanitanga bishoboka kugirango umwana we abashe kwiga neza iby’umuziki. Ibyo byatumye Shania akura ashabutse abasha kujya kuririmba muri za restaurant no mu birori bitandukanye ibyo bigatuma rimwe na rimwe anyura ku ma radiyo n’amateleviziyo.

5.Yareze barumuna be akiri muto
Mu mwaka w’ 1987 ababyeyi bakoze impanuka barapfa bose, ibyo bituma ariwe usigarana inshingano zo kwita kuri barumuna be, ari abo bahuje nyina, abo nyina yari yarabyaranye n’umugabo we wa kabiri ndetse n’undi mwana wo mu muryango bareraga. Ibyo byatumye arushaho kujya ajya mu birori bitandukanye kuharirimba kugirango we na barumuna be babone ikibatunga.

Gusa na none ibyo ntibyamubujije kujya akora indirimbo ze bwite kuko igihe yabaga afite umwanya yawumaraga yandika indirimbo ze kugeza ubwo yaje kubona masezerano n’inzu itunganya indirimbo yitwa Polygram Records yaje guhinduka Mercury Nashville.

6.Izina Shania bisobanura ngo “ ndi mu nzira yanjye”
Amaze gusinya amazerano muri lebel ya Nashville, abo bakoranaga bakunze umuziki we ariko bamusaba ko yahindura amazina kuko icyo gihe yakoreshaga Eilleen Twain. Mu rwego rwo gukomeza kubaha umugabo wamureze ataramubyaye yanga guhindura Twain izina yahawe n’umugabo wa nyina ahubwo yitwa Shania akuraho Eillen, iryo zina Shania rikaba risobanura ngo ndi mu nzira yanjye “ I am on my way” mu rurimi rw’icyongereza, Shania bikaba ari mu rurimi rwitwa Ojibwe.

7.Albumu ye ya mbere yasohotse mu 1993
Albumu ya mbere ya Shania Twain yasohotse mu mwaka w’ I 1993 akaba yarayise, Shania Twain . iyi albumu ntiyakunzwe cyane ariko yamugejeje kuri Mutt Lange waje kumukorera izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane mu minsi yakurikiyeho

8.Shania yaje gushakana na Lange

Hashize ameze make Shania atangiye gukorana na Lange, barakundanye bakora n’ubukwe. Muri 2001 nibwo Shania yabyaye umwana we w’ipfura bamwita Eja D’Angelo Lange.

9.Uwari inshuti ye ya hafi yaje kumutwara umugabo
Marie Anne Thiebaud bafataga nk’umujyanama ukomeye w’umuryango niwe waje kujya mu rukundo n’umugabo wa Shania aza kwibona yaramaze kumumutwara. Ibyo byatumye mu mwaka wa 2008 Shania atandukana n’umugabo we bitewe na Marie Anne. Ibi byakomerekeje cyane Shania kuko usibye kuba yarabuze umukunzi we yabuze n’umuntu w’ingenzi wamufashije kumenyekana mu muziki.

10.Shania yaje kwihimura kuri Marie Anne
Nkuko Marie Anne yatwaye umugabo wa Shania, Shania nawe yaje kubyumva kimwe n’uwahoze ari umugabo wa Marie Anne baza no gushyingiranwa muri 2011
Uyu muhanzikazi wamaze kuzuza imyaka 50 nubwo atakivugwa cyane, na none ntiyazimye burundu kuko ari gukora albumu ye ateganya kuzasohora ubwo azaba yizihiza yubile y’imyaka 50 amaze abonye izuba.

Source : biograpghy.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe