Ibyafasha umubyeyi w’umugabo kwisanzurwaho n’abana be

Yanditswe: 03-09-2015

Ababyeyi b’abagabo nabo baba basabwa kugira igihe baganera abana bakaganira, bagakina ku buryo umwana yumva atinyutse papa we akamwisanzura. Nubwo mu muco w’abanyarwanda usanga ahanini umwana aharirwa mama we, ni byiza ko n’umubyeyi w’umugabo yumva ko kwita ku mwana ari inshingano ze.

Dore ibintu byafasha umubyeyi w’umugabo kunezerwa n’abana be igihe bari kumwe :

Kuganiriza abana : umubyeyi w’umugabo nawe ashobora kujya aganiriza abana, akababwira udukuru tw’abana dusekeje, imigani,.. gusa ku bana bamaze gukura kuri bo bisaba ko aba ari wowe ubatega amatwi ukabumva.

Gusomera abana inkuru zo mu bitabo : usibye ko gusomera abana bifite byinshi bibigisha kandi bigakuza n’umubano hagati y’umubyeyi n’umwana, gusoma binatuma abana bakunda igihe cyo gusoma bakajya bumva nabo bafata umwanya wo gusoma.

Kubasobanurira : gusobanurira abana ibyo bakubaza cyane cyane iyo bageze muri cya gihe cyo kubaza cyane bibafasha kwiyungura ubumenyi kandi bakanezerwa kuko baba bizeye ibisubizo bahawa n’ababyeyi ariko na none ni byiza ko ababyeyi birinda kubesha abana kuko ibyo baba babwiwe n’ababyeyi babifata nk’ihame.

Tanga urugero rwiza ku bana : abana bawe biga uburyo bwo kubana n’abandi babikuye ku byo babona ku babyeyi babo. Niba uha agaciro abana bawe urugero niba mwarashyizeho isaha yo gukina yagera ukareka ibyo wari urimo byose ukabasanga cyangwa se umwana yakora ikintu cyiz aukamushimra, ibyo bizatuma barushaho kukwigiraho uburyo bwo kubana n’abandi.

Jya uha abana amahitamo igihe muri kumwe : urugero aho kuvuga ngo : “ Ambara wa muoira w’icyatsi” mubwire ngo : “ urashaka kwambara wa mupira w’icyatsi” guha umwana amahitamo biramufasha kandi bigatuma yumva yisanzuye agakura azi kwifatira ibyemezo.

Jya ukina n’abana ubatoze kwihanga igihe batsinzwe no kwishima igihe batsinze : iyo ukina n’umwana ujya umufasha kumenya ko gutsindwa bibaho bimufasha kuba wa muntu ukomera igihe haje ibibazo kandi akirinda kubabazwa nabyo.

Ubu ni bumwe mu buryo ababyeyi b’abagabo nabo bakoresha bakagira uruhare mu burere bw’abana kandi abana nabo bakajya babisanuraho batabafata nk’abantu bo hanze y’urugo. Inkuru ishimishije na none nuko ibi bidasaba kujya kubyiga no kubahabwaho amahugurwa kuko ari ibintu buri wese aba asanzwe azi ahubwo kubiha agaciro no kumenya icyo bimarira umwana nicyo cyonyine kiba gikenewe.

Source : raisingchildren.net.au
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe