Delices z’ibijumba

Yanditswe: 02-09-2015

Delice ni ifunguru riba rijya kumera nka crepe. Gusa gukora pate yayo yo biroroha cyane kandi ishobora gutekwa ku ipanu cyangwa mu ifuru bitewe n’igikoresho ufite, gusa turababwira uburyo mwayitegura ku ipanu kuko ariyo ibasha kubonwa na benshi

Dore uko bategura delices z’ibijumba ku ipanu
Ibikoresho

  • Ibijumba garama 500
  • Isukari garama 75
  • Ikirahure kinini cy’amata
  • Amagi 3
  • Ibishishwa by’indimu 1
  • Ifu ya tangawizi igice cy’ikiyiko
  • Louche 1 y’amavuta

Uko bikorwa

  1. Ronga ibijumba ubiteke mu mazi make utabihase
  2. Bihate bigishushye
  3. Bikoremo puree yoroshye cyane
  4. Vanga isukari, amata n’amagi
  5. Rapiramo ibishishwa by’indimu wonheremo na tangawizi
  6. Bivange bivemo umutsima woroshye nk’uwo gukora crepe
  7. Shyira utuvuta duke ku ipanu ujye udaha muri wa mutsima ushyire ku ipanu urambikaho ku buryo uri bube urambuye ufite forme nk’iya capati
  8. Hindura impande zose zishye neza

Byakuwe mu gitabo cyitwa la cuisine au pays du soleil

Bishyirwa mu Kinyarwanda na Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe