AFDB igiye kwibanda ku bikorwa by’ubuhinzi biteza imbere abagore

Yanditswe: 02-09-2015

Banki nyafrika itsura amajyambere AFDB igiye kwibanda ku bikorwa byo guteza imbere umugore cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi nkuko bigaragara mu cyegeranyo bashyize ahagaragara iyo raporo ikaba ifite umutwe ugira uti : “ gushyigikira abagore mu bukungu binyuze mu gukoresha ubuhinzi”

Ubwo bashyiraga hanze iki cyegeranyo, umuyobozi ushinzwe uburinganire muri iyo banki, Geraldine Fraser yavuze ko ubuhinzi bwo muri Afrika bufite uruhare mu kuyiteza imbere kandi ko umugore ukora ubuhinzi nawe yabigiramo uruhare.

Muri icyo kegeranyo kandi bagaragaza ko abaturage b’abanyafrika barenze 60% batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi. Ibyo bikaba bisaba ko hakorwa ihinduka mu gice cy’ubuhinzi ndetse bakanibanda ku guteza imbere umugore w’umuhinzi bamuteza imbere mu kubona amasoko, no guha agaciro umurimo akora
.
Muri abo 60% bakora umwuga w’ubuhinzi bigaragra ko 50% bo mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara ari abagore.

Mu bihugu bimwe na bimwe usanga abagore bakora imirimo yo kwiteza imbere mu bukungu hafi 90% baba bakora umwuga w’ubuhinzi. Bimwe muri ibyo bihugu havugwamo igihugu cyacu cy’u Rwanda, Malawi ndetse na Burkina Faso.

Muri icyo cyegeranyo kandi batanze impamvu zituma umugore ashobora kubangamirwa mu mwuga w’ubuhinzi akora harimo nko kubura ibikoresho bihagije, kubura uburenganzira ku mutungo, kutagira amahugurwa ahagije, amategeko akandamiza abagore y’ibihugu ndetse n’imirimo iremereye yo mu rugo bakora bakongeraho no gukora imirimo yo kwiteza imbere.

Gusa na none bagaragaje ibikorwa bagiye gutangira kwibandaho mu guteza imbere umugore ukora umwuga w’ubuhinzi. Ibyo bikorwa bizibandwaho harimo : gukuza umwuga w’ubuhinzi, ugakorwa mu rwego rw’ubucuruzi, kuborohereza mu kubona igishoro no kubona amahugurwa ndetse bakabafasha kubona amasoko hakoreshejwe uburyo bw’amahuriro y’amasoko yo mu karere no ku isi muri rusange.

Ikindi gikorwa cyizashyirwamo ingufu harimo gutuma umugore agira ubushobozi ku musaruro abona kuko basanze ko nk’urugero mu gihugu cya Cote d’Ivoire abagore bagera kuri 68% bakora ubuhinzi bwa coca ariko abinjiza kubera umusaruro bakuramo ni 21% gusa. Ibyo kandi babisanze no muri Etiyopia aho abagore bakora imirimo y’ubuhinzi bw’icyayi bagera kuri 75% ariko 34% gusa akaba aribo babona inyungu zavuye mu musaruro.

Iki kegeranyo kizafasha kugaragaza aho Banki nyafrika itsura majyambere n’abafatanya bikorwa bayo bazibanda mu guteza imbere umugore binyuze mu mwuga w’ubuhinzi nkuko muri intego yimakaza uburinganire bihaye ya 2014 -2018 ibigaragaza.

Source : Allafrica.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe