Uganda : Hari kuba amarushanwa yo kudoda imyenda y’umuyobozi wa Kampala

Yanditswe: 28-08-2015

Festivale ya Kampala igiye kuba ku nshuro yayo ya gatanu yahamagariye abanyamideri guhatanira kudoda umwambaro mwiza Jennifer Musisi, umuyobozi w’umujyi wa Kampala azambara tariki ya 4 Ukwakira, ubwo Kampala city Festival izaba iri kuba ku nshuro yayo ya gatanu

Abanyamideri bahatanira kuzambika Jennifer Musisi bagomba kuzandika ibaruwa y’amagambo ijana bavuga ku mwenda bashaka kudodera izo baruwa bakaba baraye barangije kuzitanga kuko itariki ya nyuma yo kuzitanga yari 28 Kanama 2015 saa kumi n’imwe.

Izo baruwa abahatanira kuzambika umuyobozi wa Kampala banditse, zari zirimo ibikoreshpo bazakoresha mu kudoda, harimo ibitambaro, indondo ndetse bakavuga na moderi babona yamubera.

Peter Kaujju umuvugizi w’umujyi wa Kampala yagize ati : buri mwaka tugerageza kuzana agashya mu gutegura iyi festival, muri uyu mwaka dufite agashya ko kuzibanda ku bidukijije, amabara n’indodo. Umujyi wa Kampala mu bukangurambaga ufite uri kwibanda ku gukora ibintu biramba kandi tukibanda ku gukoresha ibituruka ku bihingwa mu rwego rwo gukomeza kubishyigikira”

kaujju yakomeje avuga ko bafite muri uyu mwaka bafite umwihariko yo kuzahemba abanyamideri bazaba bambitse umuyobozi w’umujyi wa Kampala aho uzaba uwa mbere azahembwa amafaranga na stand y’ubuntu yo kwerekaniraho ibikorwa bye muri Kampala festival, naho uwa kabiri n’uwa gatatu bakazahabwa stand z’ubuntu na certificat

source : New Vision
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe