Ubushakashatsi bwagaraje ko abagore b’imfura babyibuha kurusha abandi bana bavukana

Yanditswe: 27-08-2015

Ubushakashatsi bwakoze n’abahanga mu by’ubumenyi bo muri Suede muri kaminuza ya Auckland’s Liggins , bwagaragaje ko abagore bavuka bwa mbere mu miryango y’iwabo bagira ibyago byo kugira umubyibuho ukabije no kurwara indwara zijyana nawo nk’umutima na diyabete.

Abo bashakashatsi babonye ko abana b’imfura b’abakobwa bagera kuri 30% baba bafite ibyago byo kugira umubyibuho ukabije kurusha abazabakurikira, naho 40% yabo bakaba bazagira umubyibuho usanzwe ariko nabo bakaba babyibushye.

Prof. Wayne Cufield, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore no ku bagabo b’imfura aho bagendaga bafata babiri babiri ni ukuvuga imfura n’undi mwana bavukana , bose bagera ku 13,406.

Prof. Wayne yagize ati : “ Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagore n’abagabo b’imfura bavutse mbere bose bagira ibyago biri hejuru byo kuba bagira umubyibuho ukabije”

Mu myaka yashize bakoze ubushakashatsi ku bana bavuts embere no ku bagabo bavutse mbere, basanga ko abana bavutse mbere baba bafite ibyagao byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ndetse bakagira n’amaraso yihuta cyane ashobora kubatera kurwara umuvuduko w’amaraso.

Gusa na none abo bashakashatsi ntibazi neza impamvu itera kuba abana b’imfura bakunda kwibasirwa n’umubyibuho ukabije ariko Prof. Wayne akeka ko bishobora kuba biterwa n’itandukaniro ry’amaraso aza muri placenta iyo umugore atwite.

Prof Wayne yagize ati : “Iyo ari ku nda ya mbere udutsi dutwara amaraso kuri placenta tuba tunanutse bigatuma gutunganya ibinure n’ibinyasukari bitagenda neza, ibyo bikanatera umwana wa mbere kuba abika ibinure nibyo bita insulin.

Prof Wayne yongeye ho bishobora no kuba bituruka mu ruhererekane rw’imiryango aho bishoboka ko umubyeyi ufite umubyibuho ukabije aba afite ibyago byo kubyara umwana ufite umubyibuho ukabije cyane cyane umwana wa mbere.

Ku rundi ruhande ariko Wayne yavuze ko ibyo babonye mu bushakashatsi bitagomba gutera ubwoba abantu b’imfura ko batagomba kubifata nk’ihame kuko itandukaniro riri hagati y’abana b’imfura n’abana babakurikira riri hagati ya 20% na 25% .

Prof Wayne ati : “ aya makuru dutanze ku byo twabonye si ugahahamura abantu bavutse ari imfura ahubwo ni ukubatera umwete bakajya bita ku buzima bwabo mu bijyanye n’imirire no gukora imyitozo ngororamubiri”

Source : stuff.co.nz
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe