Chips z’ibibiringanya

Yanditswe: 26-08-2015

Ibikoresho

  • Ibibiringanya 3
  • Amavuta ya elayo
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga ibibiringanya
  2. Bikatemo udusate tw’utuzeru tunanutse cyane
  3. Bishyireho umunyu na poivre
  4. Cana ifuru igere ku bushyuhe bwa degree 150
  5. Shyushya amavuta mu isafuriya
  6. Shyiramo bya bibiringanya wakase bihindure ibara uhite ubikuraho
  7. Bishyire kuri plaque y’ifuru ubitekemo n’ubona bihinduye ibara bikajya gusa ikigina kandi ukabona byumye ubikuremo
  8. Bigabure bikonje cyangwa se ari akazuyazi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe