Chips z’ibibiringanya
Yanditswe: 26-08-2015
Ibikoresho
- Ibibiringanya 3
- Amavuta ya elayo
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Ronga ibibiringanya
- Bikatemo udusate tw’utuzeru tunanutse cyane
- Bishyireho umunyu na poivre
- Cana ifuru igere ku bushyuhe bwa degree 150
- Shyushya amavuta mu isafuriya
- Shyiramo bya bibiringanya wakase bihindure ibara uhite ubikuraho
- Bishyire kuri plaque y’ifuru ubitekemo n’ubona bihinduye ibara bikajya gusa ikigina kandi ukabona byumye ubikuremo
- Bigabure bikonje cyangwa se ari akazuyazi
Gracieuse Uwadata