Gosettes z’ibirayi
Yanditswe: 19-08-2015
Ibikoresho
- Pate ikomeye ariko bitari cyane grama 400
- Ifarini yo gusiga kuri plan ukoreraho
- Amavuta ya beurre yo kuza gusiga ku meza uzitunganyirizaho
- Ibirayi garama 500
- Imizabibu yumwe (Raisins) garama 100
- Isukari yitwa cassonade garama 100( isukari yijimye bakora mu bisheke cyangwa se muri beterave)
- Ifarini y’ingano ikiyiko 1
- Igi 1
- Amata ikiyiko 1
- Isukari iseye cyane ½ cy’ikiyiko
Uko bitegurwa
- Banza ushyire imizabibu mu gikoresho kirimo amazi ashyushye ibanze ibyimbe
- Hata ibirayi ubironge ubikatemo udusate duto
- Mu gisorori kinini vanga ibyo birayi, imizabibu, isukari n’ifarini bivange cyane
- Ku meza asa neza shyiraho ya pate uyirambure
- Genda ukata utuntu tw’utuzeru ukoresheje igikombe kinini cyangwa se isahani nto iba ifukuye
- Shyira isukari mu mazi nk’igice k’igikombe ashyishye ize kuyengeramo ariko ibe ifashe
- Koraga igi uvangemo n’amata
- Shyira ya vange y’ibirayi kuri za pate wakasemo ibizeru
- Gata ya sukari yayengeye mu mazi ugende yisiga ku mpera za ya pate wakasemo ibizeru
- Genda ufata buri kazeru ufate uruhande rumwe urugereke ku rundi ku buryo bimera nkaho ugakasemo kabiri
- Ku mitwe yahoo ihurira genda uhafatanya n’intoki ukurikije aho wasutse ya sukari
- Hejuru sukaho rya gi wakoroze
- Bishyire mu ifuru bimaremo ifite ubushyuhe bwa degree 200 bimaremo iminota 30
- Bimikara kuva mu ifuru nyanyagizaho agasukari gake
- Bireke bihore mbere yo kubigabura
Gracieuse Uwadata