Puwaro zumutse

Yanditswe: 18-08-2015

Hari uburyo ushobora guteguramo puwaro zigashya zumutse ku buryo nta mazi aba arimo. Icyo gihe bisaba ko mu gihe uziteka wirinda gushyiramo amazi gusa ku badakunda imboga zumye cyane bashobora kongeramo crème fraiche.

Dore uko wategura izo puwaro :
Ibikoresho

  • Puwaro umufungo 1
  • Amavuta ya beurre cyangwa se amavuta asanzwe
  • Umunyu na poivre
  • Vinaigre y’umweru
  • Igitunguru 1
  • Tangawizi agasate 1

Uko bitegurwa

  1. Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru
  2. Ongeramo puwaro uvange
  3. Shyiramo tangawizi ziseye uvange
  4. Ongeramo umunyu na poivre na vinaigre y’umweru ukomeze uvange zumuke neza ariko wirinde ko zishirira.
  5. Ku badakunda imboga zumutse bongeraho creme fraiche

Byatanzwe na madame Marie, umutoza mu guteka

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe